00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Amb. Dushimimana yasabye ababyeyi kwigisha abakiri bato amateka y’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 July 2025 saa 05:54
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Dushimimana Lambert, yasabye Abanyarwanda batuye mu Buholandi gutoza abana babo u Rwanda bagasobanukirwa amateka y’Igihugu ngo mu gihe kiri imbere na bo bazakomeza kuba amaboko yacyo nubwo bari mu mahanga.

Ni ingingo Amb. Dushimimana yagarutseho ku wa 12 Nyakanga 2025, ubwo Abanyarwanda baba mu Buholandi n’inshuti zabo bizihizaga Kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 31.

Ni umuhango wabaye nyuma y’aho Amb. Dushimimana Lambert yashyikirije Umwami Willem-Alexander kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi tariki ya 18 Kamena 2025.

Ku wa 4 Nyakanga 2025, Amb. Dushimimana yakiriye abahagarariye ibindi bihugu, imiryango mpuzamahanga ndetse n’Abanyarwanda bahagarariye amashyirahamwe atandukanye bahuriramo, bafatanya kwizihiza kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 31.

Tariki 12 Nyakanga 2025, wari umunsi wahariwe noneho kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 31 u Rwanda rwibohoye, ndetse Amb. Dushimimana aganira bwa mbere n’Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse hirya no hino mu Buholandi ndetse no mu bihugu baturanye.

Mu ijambo rye, Amb. Dushimimana yatangiye abwira abitabiriye uwo munsi ko kwibohora k’u Rwanda bifite igisobanuro gikomeye gishingiye ku ntambwe rumaze gutera uyu munsi ndetse ko ibi bishimangirwa n’ababaye mu bihe byombi byaruranze.

Ati “Ababaye muri Leta zombi iya kera n’iy’ubu ni bo bashobora kwerekana itandukanyirizo neza. Mu kwibohora tuba tuzirakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe itihagaritse. Ibyo bituma duhora twibuka abasore n’inkumi, abakuru n’abato bitanze bamwe bakahasiga n’ubuzima, abandi baramugara.”

Amb. Dushimimana yongeyeho ko uko kubohora Igihugu ari ko kubakiyeho intambwe yose kimaze gutera, asaba buri Munyarwanda aho ari kubigiramo uruhare.

Yagarutse kandi ku rubyiruko, asaba ababyeyi gufata inshingano ikomeye cyane yo kurutoza gukunda no kumenya u Rwanda kugira ngo bazaruhorane kandi bagire uruhare mu iterambere ryarwo.

Ati “Nubwo ababyeyi bafite ishyaka ryo kubaka u Rwanda ariko bakwiye kwibaza bati ese umunsi tuzaba tutakibishoboye cyangwa tutagihari abana bafite iryo shyaka bazarikurana?”

“Ese tubarera tubatoza iryo shyaka ryo gukomeza kumva ko u Rwanda ari urwabo?. Umwana ashobora kuba atuye mu Buholandi anafite ubwenegihugu bwaho ariko afite amaraso y’Umunyarwanda.”

Dushimimana kandi yaboneyeho gusaba abitabiriye uwo munsi kwambarira urugamba mu kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda mu guca intege abayagoreka uko bishakiye.

Ati “Turabasaba kumenya kurwana urugamba rutari urw’intwaro, niba hari abatuvuga nabi twe dukora iki ngo tugaragaze ibyiza by’u Rwanda. Akenshi usanga abo batuvuga nabi bavuga ibinyoma twebwe icyo dukora ngo ukuri kugaragare ni ikihe? Abantu ntibakwiye kubwirwa ibintu bitari byo ngo babifate gutyo kubera ko nta muntu wababwiye ukuri kw’ibihari.”

Iki gikorwa cyo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye cyasojwe n’ubusabane.

Claude Ndabarasa uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Buholandi avuga ijambo ryo kwakira Amb. Dushimimana Lambert
Claude Ndabarasa uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Buholandi hamwe na Perezida wa IBUKA mu Buholandi, Rutazihana Joseph
Amb. Dushimimana hamwe n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Mukama Jean Hugues
Claude Ndabarasa yeretse Ambasaderi Dushimimana Lambert, bamwe mu bayobora imiryango itandukanye ihuza Abanyarwanda nka IBuka n’indi
Amb. Dushimimana yasabye ababyeyi kwigisha abakiri bato amateka y'u Rwanda
Ernest Gakuba uyobora DRB-Rugali-Belgique, aganira na Claude Ndabarasa
Ni gikorwa cyitabiriwe cyane n’urubyiruko
Ambasaderi Dushimimana Lambert asabana n’inshuti z’u Rwanda zitabiriye Kwibohora31 mu Buholandi
Wabaye umwanya wo gusabana hagati y’abakuru n’abato
Hafashwe ifoto y’urwibutso

Amafoto yaranze tariki ya 4 Nyakanga, umunsi nyirizina wizihijweho Kwibohora31 mu Buholandi

Amafoto: Emmy Uwimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages