00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwangijwe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 April 2026 saa 12:34
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wamaganye igikorwa cy’agashinyaguro cyabereye mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie, iherereye mu majyaruguru y’iki gihugu, aho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwangijwe n’abantu bataramenyekana.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’iminsi mike hatangijwe iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyashenguye Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside bari mu bihe bitoroshye.

Uru rwibutso rwangijwe, amagambo yari yanditseho avanwaho, ibigaragazwa nko gutesha agaciro amateka yaranze u Rwanda, gutesha agaciro abishwe muri Jenoside n’abayirokokotse, no gutatira indangagaciro zo guharanira ubumuntu, ukuri ndetse n’ubutabera.

Mu bashenguwe n’ibi bikorwa, harimo na Meya w’Umujyi wa Rouen, Nicolas Mayer-Rossignol. Yamaganye ibi bikorwa agaragaza ko azafatanya n’Abanyarwanda mu guhangana n’ibi bikorwa bitesha agaciro amateka y’u Rwanda.

Yavuze ko bitakwihanganirwa ndetse ko bagiye gutanga ikirego kugira ngo ababikoze bashakishwe babiryozwe.

CRF yagaragaje ko itewe impungenge n’ibikorwa nk’ibi byo kwibasira inzibutso muri iki gihugu, ndetse n’uburyo ibikorwa bishingiye ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imvugo z’urwango bikomeje gukwirakwizwa kuri internet.

CRF yasabye ubuyobozi bw’u Bufaransa guhangana n’ibi bikorwa bishengura imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurwanya abantu bazwi ndetse bakomeje gukwirakwiza imbugo z’urwango no guhana bihanukiriye ababikora.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwamuritswe mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie muri Mata 2024.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Rouen mu Bufaransa rwangijwe
Mbere y'uko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Rouen rwanginzwa
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Rouen mu Bufaransa rufasha Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda kwibuka abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages