Iki gitaramo cyabaye ku wa 18 Ugushyingo 2025, mu nzu ndangamuco yitwa « House of World Cultures » (Haus der Kulturen der Welt, HKW), bitewe inkunga na Jeanne Ndatirwa, umugore wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar.
House of World Cultures ni bigo by’umuco biherereye i Berlin mu Budage. Ni ahantu hakunze gukorerwa n’ abahanzi batandukanye barimo abanyabugeni, abaririmbyi n’abandi baturuka mu bice bitandukanye by’Isi berekana ibikorwa byabo.
Hakunze kubera ibitaramo, imurikagurisha, herekanirwa filime, imurikabikorwa mpuzamahanga n’ibiganiro bigamije guhuza imico y’amahanga.
Somi Kakoma, ni umuhanzi wigeze guhatanira ibihembo bya Grammy wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mubyeyi w’Ubanyarwanda n’Umunya-Uganda, yanyuze abari bitabiriye.
Uyu muhanzi wanyuze abitabiriye, yari yaje guha icyubahiro umuhanzi Miriam Makeba, Umunyafurika y’Epfo waharaniye uburenganzira bwa muntu binatuma bamwita ‘Mama Africa.”
Somi yaririmbye ari kumwe n’abahanzi batandukanye bakoresheje injyana ya Jazz n’ubundi buryo bwa Afurika bw’imiririmbire. Somi yagaragaje uburyo Makeba yakanguriye abagize Isi guharanira uburenganzira bwa muntu.
Nk’umuhanzi umaze igihe ahuza umuco wa Afurika n’uwo muri Amerika, kandi wakoranye n’abahanzi bakomeye barimo na Hugh Masekela, Somi yahinduye uwo mugoroba uw’iby’ishimo ku bitabiriye icyo gikorwa.
Iki gitaramo cyerekanye uko umuziki ushobora gutuma abantu batibagirwa ibihe byiza banyuzemo, no guharanira ko ibihe byaranze abaharaniye ubwingenge bitakwibagirana.
Birenze ubuhanzi, iki gitaramo cyanagaragaje umuhate wa HKW mu gushaka uko habaho umwanya wo kudaheza uzira urwango urwo ari rwo rwose.
Herekanywe ko nta kwihanganira ivangura rikorerwa irishingiye ku ruhu, ku bwoko, urwango ku bo mu Idini ya Islam, kuvangura abagore, abihinduza ibitsina cyangwa abaturuka mu bindi bihugu, ivangura rishingiye ku myaka cyangwa ku gitsina.
Uyu mugoroba wari igikorwa cya dipolomasi ishingiye ku muco w’u Rwanda n’u Budage, gishimangira ubushobozi bw’umuziki mu kubaka ibiraro bihuza ibihugu no kwibuka abahanzi bahinduye amateka binyuze mu ruhare bagize mu bikorwa bya politiki.
Jeanne Ndatirwa yashimangiye ko guha icyubahiro Miriam Makeba ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyafurika giha agaciro umusanzu abagore bo muri Afurika bagize mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurema diaspora itewe ishema n’amateka yayo.
Pr. Dr. Bonaventure Soh Bejeng Ndikung yagize ati “Iki gitaramo giha icyubahiro umuhanzi ukomeye w’icyitegererezo muri politiki, washyize Afurika mu bitekerezo by’abakunzi b’umuziki ku Isi, akanashyira kurwanya ubusumbane kuri gahunda ya politiki.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!