00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abanyarwanda bizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 July 2026 saa 10:39
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi hamwe n’inshuti zabo bateraniye mu munsi mukuru wo kwizihiza ku nshuro ya 32, ukwibohora k’u Rwanda, waranzwe n’ibiganiro (Conférence Débat) n’igitaramo cy’abahanzi barimo Teta Diana na Cyusa Ibrahim.

Nubwo muri iki gihe nta Ambasaderi u Rwanda rufite mu Bubiligi, ibi birori byitabiriwe n’Abanyarwanda benshi bateraniye hamwe mu rwego rwo kwibuka no kwizihiza urugendo rwo kubohora igihugu rukaba intangiriro y’ibihe bishya by’iterambere no kubaka igihugu. Byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026.

Muri iyi gahunda y’ibiganiro, abitabiriye beretswe filime mbarankuru (documentaire) igaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’urugendo rw’iterambere u Rwanda rwanyuzemo.

Perezida wa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi (DRB-Rugari), Ernest Gakuba, yagarutse ku kamaro ko Kwibohora mu mateka y’u Rwanda no ku ruhare rukomeye diaspora ikomeje kugira mu iterambere ry’igihugu.

Ikiganiro nyunguranabitekerezo cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda n’iterambere ridasanzwe igihugu cyagezeho mu myaka 32 ishize.

Mu batanze ibiganiro hakoreshejwe uburyo bw’ikoronabuhanga harimo Musare Faustin, wagarutse ku mpamvu zatumye FPR-Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu gihe Dr. Assumpta Kayiranga ukora ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, imibanire, imiyoborere n’ihungabana mu muryango watururutse muri Canada, mu kiganiro yatanze yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubudaheranwa bw’abayirokotse, n’urugendo rwo kongera kubaka igihugu.

Me Richard Gisagara waturutse mu Bufaransa, yatanze ikiganiro, cyagarutse ku butabera, ubwiyunge n’ubumwe bw’igihugu, Aimée Rulinda we yagarutse ku ruhare rw’abaturage mu iterambere ry’u Rwanda.

Ikiganiro cya kabiri cyibanze ku iyubakwa ry’u Rwanda nyuma ya 1994. Protais Musoni wari i Kigali, hakoreshehwe ikoranabuhanga yagaragaje uko inzego za Leta n’ibikorwaremezo byongeye kubakwa, Eric Ngabo wari i Kigali na we avuga ku byagezweho mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Béatrice Feza yavuze ku ruhare rw’abagore n’urubyiruko mu iterambere, na ho Dr. Aloys Rubayiza agaruka ku kamaro k’ishoramari mu kuzamura ubukungu.

Ni biganiro byayobowe na Claire Kayirangwa, Norbert Nsabimana na Christian Kanangire

Kuri uyu munsi abitabiriye basusurukijwe n’amatorero y’urubyiruko arimo iry’urwa Charleroi ryitwa Amariza n’Itetero Umurage rya Bruxelles.

Usibye kwishimira intsinzi y’urugamba rwo kwibohora ku nshuro ya 32 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bikorwa byabaye n’urubuga rwo kwigisha amateka abakiri bato, guteza imbere indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa, no kongera gushimangira ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bakomeje kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda n’iterambere ridasanzwe igihugu cyagezeho mu myaka 32 ishize

Dr. Assumpta Kayiranga ukora ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, imibanire, imiyoborere n’ihungabana mu muryango, watururutse muri Canada yatanze ikiganiro
Perezida wa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi (DRB-Rugari), Ernest Gakuba, yagarutse ku kamaro ko Kwibohora mu mateka y’u Rwanda no ku ruhare rukomeye diaspora ikomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda
Me Richard Gisagara waturutse mu Bufaransa, yatanze ikiganiro cyagarutse ku butabera, ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda
Claire Kayirangwa ni umwe mu bayoboye ibiganiro
Béatrice Feza yavuze ku ruhare rw’abagore n’urubyiruko mu iterambere
Norbert Nsabimana ari mu bayoboye ibiganiro

Abitabiriye beretswe filime mbarankuru (documentaire) igaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’urugendo rw’iterambere u Rwanda rwanyuzemo

Amafoto:Amafoto : Emmy Uwimana & Jessica Rutayisire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages