00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abanyarwanda bitabiriye 20 Km de Bruxelles (Amafoto)

Yanditswe na Jessica Rutayisire, Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 May 2018 saa 03:20
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bitabiriye isiganwa ngarukamwaka rya "20Km de Bruxelles" ryabaye ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 rigahuza abagera ku 38 000 bakomoka mu bihugu 128 bitandukanye.

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 39, ryasize amateka ku ruhande rw’Abanyarwanda bishyize hamwe muri DRB-Rugari barikinnye nk’ikipe imwe ariko mu bihe bitandukanye nk’umuntu ku giti, Abanyarwanda bakaba baragiye baryitabira.

Mu kiganiro Bazambanza Gilles uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari iby’agaciro kubona Abanyarwanda bishyira hamwe bagahura n’abandi bantu mu bikorwa bya siporo kuko bibafasha kugaragaza isura nziza y’igihugu cyabo.

Yagize ati ‘‘Guhura n’abandi mu rwego rwa siporo ni byiza cyane bituma tumenyana kandi tunakora siporo. Akarusho ni uko twari twambaye n’ibirango by’igihugu cyacu mu rwego rwo kwerekana ko duhari nk’Abanyarwanda. Nk’uko iri siganwa ari ngarukamwaka, twiyemeje ko tuzakomeza kuryitabira tugaragaza isura y’aho duturuka mu ruhando rw’amahanga.’’

Umuyobozi wa DRB-Rugari i Bruxelles, Mabenga Jean Pierre, uri no mu bagize uruhare runini mu gutegura iki gikorwa yashimye uko Abanyarwanda bitwaye anasaba ibigo byo mu Rwanda bifite amashami muri uyu mujyi kujya byitabira ibikorwa nk’ibi kugira ngo bigaragaze ibyo bikora.

Yagize ati ‘‘Isiganwa rya 20Km de Bruxelles ni irembo, ni ihuriro ry’abantu benshi, ni ikintu gikomeye ko natwe nk’Abanyarwanda tuhagaragara, tukereka amahanga ko duhari, tukaganira n’abandi mu gikorwa nk’iki guhuza ibihumbi n’ibihumbi by’abantu.’’

Yongeyeho ati ‘‘Ndahamagarira ibigo nka RwandAir n’ibindi bifite amashami hano ko bajya babyitabira tukagaragaza isura y’u Rwanda rw’uyu munsi ku buryo nk’ubu kurushaho.’’

Iri siganwa ryegukanywe n’Umufaransa, Hassan Chahdi wakoresheje 1:02:56, akurikirwa n’Ababiligi Dely Arnaud, Van Droogenbroeck Lander, Nagaho Eebbisa Fira Ool na Clais François.

Usibye abasiganwa nk’ababigize umwuga, uwitabiriye iri siganwa ahabwa umudali w’ishimwe.

20 km de Bruxelles ni isiganwa rifite amateka akomeye, ryatangiye tariki ya 8 Kamena 1980 rikitabirwa n’abantu 4.659 umubare ugenda wiyongera kuri ubu ukaba ugeze ku basaga ibihumbi 38.000 bari biyandikishije uyu mwaka.

Ni igikorwa cyitabirwa n’ibice byose byo mu Bubiligi nta vangura hakazamo ingabo z’igihugu, Polisi, sosiyete zitandukanye n’abandi bashaka kumenyekanisha ibyo bakora, uyu mwaka kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Yves Jean Ghislaine Michel.

20Km de Bruxelles ihuza abagera ku 38 000 bakomoka mu bihugu 128 bitandukanye
20Km de Bruxelles yabaga ku nshuro ya 39
Iri rushanwa ryanitabiriwe n'abafite ubumuga
Abaje mu myanya y'imbere bahawe ibikombe
Umunyarwanda wahageze mbere y'abandi bari mu Ikipe y'Igihugu
Abanyarwanda bahawe imidali nyuma yo gusoza isiganwa rya 20Km de Bruxelles
Hagaragajwe uko Abanyarwanda bateye intambwe yo gushimangira ihame ry'ubwuzuzanye n'uburinganire binyuze muri HeForShe
Benshi baba bishimye nyuma yo kurangiza bakambikwa umudali w'ishimwe
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, Gilles Bazambanza (iburyo), Ushinzwe Urubyiruko muri DRB Rugari, Uwimbabazi Sandrine na Mabenga Jean Pierre uyobora DRB-Section Bruxelles bari bayoboye Ikipe y'u Rwanda
Abanyarwanda bamuritse ibikorwa byabo bitandukanye

Amafoto: Karirima A. Ngarambe na Rutayisire Jessica


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages