Ni urutonde rwiswe “POWER 40” rukorwa buri mwaka na ‘Essence Magazine’. Iki kikaba kiri mu binyamakuru byubashywe muri Amerika ndetse kimaze imyaka 54 kuko cyashinzwe mu 1970.
Rugaragaraho abirabura bakoze impinduka buri mwaka guhera kuri sosiyete yo muri Amerika cyangwa ku Isi yose muri rusange. ‘Essence’ itangaza ko uru rutonde rukorwa mu guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa aba bantu baba bakoze mu mwaka wose, bagakuraho imipaka iba ishaka kubazitira, bakagera ku ntsinzi kandi bakabera benshi urugero rwiza.
Uru rutonde ruba ruriho abanyepolitiki, abakora ibikorwa by’imyidagaduro, abakora ubushabitsi, abanyamakuru, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abandi batandukanye.
Uretse Tuma Basa, abandi bari kuri uru rutonde muri uyu mwaka, harimo umunyapolitiki Jasmine Crockett uri mu bari kuzana impinduka muri iki gihe kandi uvuga ashize amanga, Gabrielle Union wamamaye muri sinema n’umugabo we Dwyane Wade wamenyekanye muri NBA, Rashad Bilal na Troy Millings bashinze Earn Your Leisure, Umunyamideli Monet McMichael n’abandi batandukanye.
Tuma Basa ni umwe mu bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika. Uyu mugabo yakoze mu bigo nka Spotify, Revolt TV yahoze ari iya P Diddy, BET ndetse na MTV. Kuri ubu akora muri YouTube, aho yatangiye mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music & Culture’.
Uyu mugabo ubusanzwe ni producer akaba na Dj witabazwa na benshi mu byamamare mbere yo gushyira hanze indirimbo zabo, akabafasha kuzinoza zitarashyirwa hanze.
Tuma Basa yagize uruhare mu ivuka rya ‘Rap Caviar Playlist’, iha umwihariko abaraperi, ikanafasha abakunzi ba Hip hop kumva umuziki unogeye amatwi; ikurikirwa na miliyoni zirenga 10 ku Isi.
Nka producer w’umuhanga, muri Kanama 2020, Tuma Basa yafashije Umunya-Nigeria Burna Boy kunoza album yise ‘Twice as Tall’ bituma ijya hanze ifite icyanga.
Mu 2021 yahawe igihembo na sosiyete ya Black Music Action Coalition mu bihembo yise Music in Action Awards Gala. Music in Action Awards Gala ni ibihembo bitangwa hagamije gushimira abantu batandukanye bakoze ibintu by’indashyikirwa mu muziki, amategeko, mu guharanira uburenganzi bwa muntu, ba rwiyemezamirimo n’abandi.
Uru rutonde yashyizweho uyu mwaka, mu mwaka ushize rwari ruriho ibyamamare bitandukanye muri Amerika nk’umuraperi J.Cole, Lebron James wamamaye muri NBA n’abandi.
Reba ikiganiro Tuma Basa yagiranye na IGIHE mu 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!