Ninjiye muri Maroc mu Ukuboza 2025. Iki gihugu kiri mu majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Afurika, agace karimo ubutayu ariko natangajwe n’ubukonje nahasanze. Numvaga ko mu bihugu by’Abarabu hahora hashyushye nko mu bindi bihugu bya Afurika, nsanga ahubwo muri aya mezi haba imbeho icengera bitewe n’imiterere y’ikirere cyaho.
Ikindi nabonye cyantangaje, ni uburyo ukigera ku kibuga umutekano waho ukajijwe cyane, usakwa nk’ugiye kwinjira mu ndege kandi uyisohotsemo.
Abaturuka mu bihugu by’u Burayi nta Visa basabwa, na ho abaturuka mu Rwanda bahabwa Visa, ariko mu buryo bwihuse.
Maroc nabonye ari igihugu gifite amateka yerekana ko bagize ibyo bita ’civilisation’ kera cyane, atari ibyazanywe n’abakoloni. Ibi ubibonera mu myubakire n’inzu za kera, no mu mibereho ya buri munsi. Ubona batigana Abanyaburayi ahubwo bakunda umuco wabo cyane mu bikorwa byinshi.
Nagize amahirwe yo gusura imijyi ine yose ndi mu modoka, ngenda ndeba, imirambi irangwa n’ingo za kera z’abahinzi n’aborozi, bakikijwe n’imirima myiza migari ya kijyambere, bahingisha imashini, ubutaka bwaho bugenda buhindura isura bitewe n’igice winjiyemo ariko ahenshi bugatukura cyangwa ugasanga busa na kaki.
Iyi mijyi yose ihuzwa n’imihanda migari bita autoroute, imihanda myiza cyane, na yo iri mu byantunguye, usanga ifasha cyane mu iterambere ry’iki gice cy’Isi, gituwe n’abantu bakunze gukora ingendo z’ubucuruzi kuva kera.
Ni igihugu kijyana n’umuco wo kutanywa inzoga, ariko hakabaho aho zicururizwa, hafunga kare cyane. Iyo ushaka kwica inyota urazinduka, ukayijyana aho ucumbitse cyangwa ukayigura muri hôtel ziraboneka, ku muntu utanywa ibisembuye arizihirwa kuko bagira icyayi n’ikawa biryoshye kandi bazi gutegura neza.
Umujyi wa mbere nururukiyeho mu ndege mvuye mu majyepfo y’u Bufaransa i Canne ni Marrakech, umuntu yakwita irembo ry’iki gihugu ry’Amajyepfo
Marrakech yashinzwe hafi mu kinyejana cya 11 n’ingoma z’Ababerbere. Marrakech yabaye ku ikubitiro igice cy’ubutegetsi, ubucuruzi n’umuco muri Maghreb. Abo bayitaga “Umujyi utukura” kubera ibara ry’inkuta z’inyubako zawo.
Yabaye umurwa mukuru w’ingoma nyinshi kandi ikaba n’ihuriro ry’imihanda y’amakaravani yahuzaga Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’Ikibaya cya Mediterrane.
Medina (bisobanuye Umujyi), urimo amasoko n’ibimenyetso by’amateka byerekana umwuga w’ubukorikori, idini, n’ibindi, bifite amateka akomeye ku buzima bwo mu mujyi.
Casablanca, Umujyi w’ubukungu
Casablanca, ifite izina rikomoka ku cyambu cy’i Anfa, ifite amateka yaranze intambara no kongera kubakwa bushya. Yagiye ihinduka kandi itera imbere uko ibinyejana byakurikiranye, kugeza uyu munsi, cyane cyane ku bw’imihindagurikire yatewe n’Abanya-Portigal nyuma y’Abafaransa maze mu kinyejana cya 20 ikaba icyicaro cy’ingenzi cy’ubukungu n’inganda mu gihugu. Imipaka yayo yo mu majyepfo (façade Atlantique) n’imidugudu igezweho byerekana uruhare rwayo nko kuba irembo ry’ubucuruzi riyihuza n’ibindi bice by’Isi.
Uyu munsi Casablanca ni Umujyi ukomeye mu bukungu bwa Maroc, biciye ku cyambu, Inganda, Ibikorwa by’umuco kandi na rwo ni uruganda bakomeyeho n’ibindi.
Rabat umurwa mukuru mu bya politiki
Ni naho hari ingoro y’Umwami Mohammedi VI nizindi nzego nkuru z’igihugu.
Rabat ni wo Murwa mukuru w’amateka n’ubutegetsi. Akaba ari naho hari ikicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, inareberera inyungu z’u Rwanda muri Mauritanie na Tunisie.
Amateka yabo avuga ko Rabat, yavukiye ku ngoro y’ingabo ku nkombe z’inyanja, yakomereje ku iterambere cyane cyane mu gihe cy’ingoma ya Almohade mu kinyejana cya 12, aho hari harasigaye inyubako z’ingenzi. Mu kinyejana cya 20, Rabat yabaye ikicaro cy’ubutegetsi n’imiyoborere ya Moroc y’iki gihe.
Uyu munsi nk’umurwa mukuru, ihuriza hamwe umurage w’amateka, ibigo bya leta n’ahantu h’imyidagaduro, ni wo mujyi usangamo ibiti bihehereye muri iyi nasuye cyane, ni Umujyi utanga isura ituje. Mu mwaka 2012 yarashyizwe ku rutonde rw’imigi ibumbatiye amateka akomeye yemewe na UNESCO.
Nasuye kandi Umujyi wa Ben Guerir, ahantu hashya mu guteza imbere ubumenyi n’inganda. Bitandukanye n’imijyi y’umwimerere ifite amateka ya kera, Ben Guerir ni umujyi wateye imbere vuba.
Iherereye mu Karere ka El‑Rhamna, yahindutse mu kinyejana cya 20 ku bw’ibikorwa by’ubucukuzi bya Office Chérifien des Phosphates (OCP) n’imishinga y’iterambere yakurikiyeho.
Guhera mu myaka ya 2001, Ben Guerir yabaye ahantu hatangirwa amasomo akomeye kubera kuhashinga ‘Universite Mohammed VI Polytechnique (UM6P) ‘.
Yashinzwe mu 2013 ku gitekerezo cya OCP kandi ishyigikiwe n’ubufatanye mpuzamahanga, UM6P igamije guteza imbere ubushakashatsi bukoreshwa mu byiciro nka Agronomie (ubumenyi bw’ubuhinzi), ubumenyi mu bwubatsi (sciences de l’ingénieur), ingufu n’ikoranabuhanga rigezweho, byose bihujwe bya hafi n’ibikenewe n’inganda zo mu karere no ku rwego rw’igihugu.
Iyi Kaminuza na porogaramu z’amasomo yisumbuye na laboratwari byagize uruhare mu guha Ben Guerir izina rikomeye, nk’ahantu cyangwa ikigo cy’uburezi n’ubushakashatsi cyibanda ku guhindura ubukungu mu buryo burambye no ku guhanga ibishya.
Marrakech, Casablanca, Rabat na Ben Guerir bikoze itsinda ryuzuzanya: Marrakech yibutsa umurage w’ubwami n’ubukorikori, Casablanca ihagarariye ubukungu, Rabat ifite amateka y’ibigo n’ubutegetsi, naho Ben Guerir ikerekana isura y’iterambere ry’inganda n’uburezi muri Maroc ya none.
Bitanga ishusho y’uburyo igihugu gikize kandi gifite imiterere yihariye, aho amateka ya kera n’imishinga y’ubu byuzuzanya.
Ubwiza bw’Umujyi wa Marrakesh mu mafoto na Video
AMASHUSHO
Maroc ni kimwe mu bihugu biteye imbere ku mugabane wa Afurika. Ituwe n’abaturage barenga miliyoni 38. Umunyamakuru wa IGIHE aherutse gukorera urugendo muri iki gihugu asura imijyi irimo Marrakech, Casablanca, Rabat na Ben Guerir. pic.twitter.com/9HcYLVJoln
— IGIHE (@IGIHE) December 27, 2025
Ugenda mu mujyi wa Casablanca ubutaka bugenda buhinduka bitewe n’aho umuntu ageze
I Rabat mu murwa mukuru wa politiki ))
Umujyi wa Bengeurir uri mu mijyi y’amateka muri Maroc



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!