Ibi birori byateguwe n’ ubuyobozi bw’Umuryango Nyarwanda muri Suède byabaye kuwa 30 Nzeri 2017, byitabirwa n’Abanyarwanda benshi n’ inshuti zabo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkulikiyinka Christine, yashimiye Abanyarwanda ko bitabiriye amatora ari benshi, bagatora neza bitonze.
Yababwiye ko ubudasa bwa Prezida wa Republika y’u Rwanda bihitiyemo bumaze kumenyekana no hanze y’u Rwanda, byanagaragariye mu muhango wo kurahira kwe kwitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 20.
Ambasaderi yibukije Abanyarwanda batuye muri Suède ko kwizihiza intsinzi bikurikirwa no gushyira mu bikorwa gahunda ya manda nshya batoreye Umukuru w’Igihugu, kubw’ibyo buri wese akaba asabwa kwibaza uruhare yagira mu iterambere ry’u Rwanda.
Bushaija Eugene uyobora Umuryango Nyarwanda muri Suède, yashimiye uburyo bitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi, ati “Nibwo bwa mbere tugize ubwitabire bushimishije nk’ubu.”
YasabyeAbanyarwanda gukomeza kwishyira hamwe no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO