00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Abanyarwanda 20 bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Dakar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 December 2025 saa 06:56
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bagera kuri 20 baturutse mu Rwanda bitabiriye imurikagurisha Mpuzamahanga rya Dakar - FIDAK risanzwe riba buri mwaka.

Ambasaderi Festus Bizimana uhagarariye u Rwanda muri Sénégal yabakiriye ku wa 9 Ukuboza 2025, abizeza ubufatanye bwa hafi igihe cyose bazaba bari muri iki gihugu.

Yabasabye gukomeza guhesha u Rwanda ishema no kurushaho kurumenyekanisha binyuze mu musaruro bagiye kumurika.

Aba bacuruzi kandi baganiriye ku ngamba zo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda no kubishakira amasoko yagutse muri Sénégal no mu karere iherereyemo

Ba rwiyemezamirimo bitabiriye imurikagurisha rya FIDAK biganjemo abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi nka kawa, icyayi, urusenda, macadamia, abatunganya impu, akakora ubukorikori butandukanye n’abakora ubucuruzi bw’imyambaro.

Immaculée Kanyange ushinzwe guteza imbere abacuruzi bato n’abaciriritse yatangaje ko kwitabira imurikagurisha rya FIDAK ari amahirwe akomeye yo kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu, no kubishakira amasoko hanze y’u Rwanda.

Ubwo iri murikagurisha ryabaga mu mwaka ushize wa 2024, u Rwanda rwari rwaritumiwemo nk’umutumirwa w’icyubahiro.

Kugeza uyu munsi bimwe mu bicuruzwa biturutse mu Rwanda cyane cyane kawa, biboneka i Dakar.

Ambasaderi Festus Bizimana yabijeje ko hazongerwamo imbaraga ku buryo ibicuruzwa bituruka mu Rwanda nka kawa y’u Rwanda bizarushaho kuba byinshi.

Imurikagurisha mpuzamahanga rya FIDAK ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 9 Ukuboza rikazasozwa ku wa 31 Ukoboza 2025.

Imurikagurisha mpuzamahanga rya FIDAK ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 9 Ukuboza rikazasozwa ku wa 31 Ukoboza 2025.

Abaturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Dakar - FIDAK
Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Dakar - FIDAK riba buri mwaka
Ambasaderi Festus Bizimana uhagarariye u Rwanda muri Sénégal yijeje Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha muri iki gihugu ubufasha
Ambasaderi Festus Bizimana uhagarariye u Rwanda muri Sénégal yasuye Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha riri kubera muri iki gihugu
Ikawa iri mu byo Abanyarwanda baserukanye mu imurikagurisha riri kubera muri Sénégal
Mu byo Abanyarwanda bari kumurika muri Sénégal harimo n'ibijyanye n'ubukorikori
Ibikomoka ku mpu birimo n'inkweto biri mu bicuruzwa Abanyarwanda bari kumurikira muri Sénégal
Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha riri kubera muri Sénégal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages