Ni muri urwo rwego ishyirahamwe ryitwa ‘East African Vibes’ ryateguye iki gitaramo cyiswe ‘Ijoro rya Gakondo’ giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Event Center hazwi mu kwakira ibitaramo. Imiryango izaba ifunguye guhera saa Mbiri z’umugoroba.
Uretse umuhanzi Ruti Joël, iki gitaramo kizizihizwa kandi n’umuhanzi Lionel Sentore ukorera umwuga we mu Bubiligi.
Kizitabirwa kandi n’Itorero Icyeza ry’Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rutuye n’urwiga muri Pologne ndetse n’abavuza Ingoma z’Abarundi.
Kizitabirwa kandi n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Princess Flor, DJ Azam, DJ Selecta Mauriceh na DJ Saido.
Iki gitaramo kizibanda cyane ku mbyino n’indirimbo z’umuco nyarwanda n’ibikoresho gakondo nk’ingoma mu rwego rwo kuwusigasira no kwereka by’umwihariko abakiri bato n’inshuti z’u Rwanda uburyo ari mwiza.
Abateguye iki gitaramo babwiye IGIHE ko “ni umwanya mwiza muri izi mpera z’umwaka wo gusabana no gusangira.”
AMASHUSHO: Umuhanzi Ruti Joël yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Ijoro rya Gakondo’ mu Bubiligi. Ni igitaramo kandi kizitabirwa n’umuhanzi Lionel Sentore ukorera umwuga we mu Bubiligi ndetse n’Itorero ‘Icyeza’ ry’Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rutuye n’urwiga mu Gihugu cya Pologne.… pic.twitter.com/YKS6G3YZwL
— IGIHE (@IGIHE) November 4, 2024






Amafoto y’Itorero Icyeza





Hazaba hari n'ingoma z'Abarundi








Ibitekerezo 0