00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruti Joël yatumiwe mu gitaramo ‘Ijoro rya Gakondo’ mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 November 2024 saa 09:07
Yasuwe :

U Bubiligi ni igihugu gituwe n’Abanyarwanda benshi bamwe bahageze bagiye kwiyungura ubumenyi mu mashuri no mu kazi, bamwe barahabyarira baranuzukuruza ku buryo uru rubyiruko rubakomokaho usanga ruhuzwa n’ubusabane buciye mu bitaramo nyarwanda.

Ni muri urwo rwego ishyirahamwe ryitwa ‘East African Vibes’ ryateguye iki gitaramo cyiswe ‘Ijoro rya Gakondo’ giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Event Center hazwi mu kwakira ibitaramo. Imiryango izaba ifunguye guhera saa Mbiri z’umugoroba.

Uretse umuhanzi Ruti Joël, iki gitaramo kizizihizwa kandi n’umuhanzi Lionel Sentore ukorera umwuga we mu Bubiligi.

Kizitabirwa kandi n’Itorero Icyeza ry’Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rutuye n’urwiga muri Pologne ndetse n’abavuza Ingoma z’Abarundi.

Kizitabirwa kandi n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Princess Flor, DJ Azam, DJ Selecta Mauriceh na DJ Saido.

Iki gitaramo kizibanda cyane ku mbyino n’indirimbo z’umuco nyarwanda n’ibikoresho gakondo nk’ingoma mu rwego rwo kuwusigasira no kwereka by’umwihariko abakiri bato n’inshuti z’u Rwanda uburyo ari mwiza.

Abateguye iki gitaramo babwiye IGIHE ko “ni umwanya mwiza muri izi mpera z’umwaka wo gusabana no gusangira.”

Ruti Joël ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki gakondo
Sentore Lionel ni umwe mu bazitabira igitaramo ‘Ijoro rya Gakondo’

Amafoto y’Itorero Icyeza

Hazaba hari n’ingoma z’Abarundi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .