Byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Michelle Umurungi, mu mwiherero w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye ku mugabane w’u Burayi wabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Mu kiganiro na IGIHE, Michelle Umurungi Yavuze ko ikiganiro bagiranye n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bagarutse ku rugendo rw’igihugu mu guteza imbere ubukungu, ndetse n’uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Ati “Twabonye yuko umusanzu w’aba-Diaspora wazamutse ku rugero rushimishije, tubona ko uyu munsi 3% y’umusaruro mbumbe w’igihugu ari uruhare rwabo, tukaba twifuza rero ko twareba uko twakongera uwo musanzu, bitanyuze gusa mu mafaranga bohereza mu miryango yabo, ariko tureba n’izindi nzego aho Diaspora yabasha gushora imari yabo, bityo bagatangira na bo imishinga yabo.”
Umurungi yavuze ko beretse Abanyarwanda baba muri Diaspora amahirwe ari mu gihugu bashobora kwitabira bagashora ishobora, bigatuma umusanzu ku gihugu wiyongera.
Yagize ati “Wumva yuko uyu munsi bishimiye kuba batangiza imishinga, cyangwa se bagatanga amafaranga mu yindi mishinga yindi y’Abanyarwanda, uyu munsi rero ni cyo twari tugamije kuganira, bakamenya amakuru bayakura hehe, ayo mahirwe ari mu bihe byiciro, tugasa n’aho tuyabamurikiye, hanyuma tukanemeranya uko dukorana na Diaspora, uko bashora iyo mari bihuse, batarinze guca mu nzira nyinshi.”
“Twavuye kuri miliyoni 65 $ mu myaka 20 ishize, ubu tukaba twarageze kuri miliyoni 508 $ mu 2023, bikaba ari na byo byerekana uruhare 3% ku musaruro mbumbe w’igihugu…urumva rero ko ari uruhare rukomeye.”
Umurungi yavuze ko bifuza ko uwo mubare ugenda uzamuka binyuze no mu zindi nzira zitari ukwinjiza amafaranga ajya mu miryango yabo gusa, ahubwo bakabona amahirwe yo kugira ngo bashore imari mu Rwanda, binyuze mu yindi mishinga.
Yavuze kandi ko mu bindi baganirye harimo no kuba Diaspora yafasha igihugu no mu bindi birimo gutanga ubumenyi, aho aba-Diaspora bashobora kuzana ubumenyi butandukanye ku bo mu gihugu mu gufasha inzego zitandukanye.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw'Igihugu rw’Iterambere, RDB, Michelle Umurungi, yabwiye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye ku mugabane w’u Burayi, ko amafaranga bohereza mu gihugu akwiye kwiyongera, atari ukuyoherereza imiryango yabo gusa… pic.twitter.com/h5ae5fiin7
— IGIHE (@IGIHE) December 3, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!