Iyi myigaragambyo yabereye i Paris kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2020. Yakozwe n’Abanye-Congo 30, bahagurutse saa kumi bagera aho bemerewe gukorera imyigaragambyo saa kumi n’imwe na 45.
Yakomotse ku mvugo yo kwigabanya Uburasirazuba bwa RDC cyangwa “balkanization”, iheruka kugarukwaho n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’Ihuriro Lamuka.
Cardinal Ambongo mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu bituranye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’Uburasirazuba bwa Congo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François-Xavier Ngarambe, yabwiye IGIHE ko imyigaragambyo yabaye ariko yakorewe kure y’inyubako ya Ambasade.
Yakozwe n’Abanye-Congo ba APARECO [Ihuriro ry’abaharanira impinduka muri Congo- Alliance des Patriotes pour la Refondation du Congo] bari barasabye banahabwa uruhushya rwo gukora imyigaragambyo bavuga ko bamagana Leta y’u Rwanda.
Urwo rugendo rwabo rwagombaga kuva mu gace ka Paris Nord [Gare du Nord] saa munani rwerekeza kuri Parc Monceau aho bagombaga guhagarara, bagakora ibikorwa byabo.
Ambasaderi Ngarambe yavuze ko ari “ahantu nko muri metero 700 aho batanashobora kurebesha ambasade amaso uretse no kuyegera”. Kuri ambasade no ku mihanda iganayo hari harinzwe.
Abigaragambya bavugaga ko bamagana ibyo bo bita ‘iyomekwa ry’intara zimwe za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda cyangwa ‘balkanisation.’ Bari bitwaje amabendera ya Zaïre yaje guhinduka RDC.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo Banye-Congo bari kwigaragambya. Yerekana aho bamwe bashatse kurenga aho bemerewe bagana kuri Ambasade, Polisi irabatangira. Abaharenze bose batawe muri yombi.
Amb. Ngarambe yavuze ko iyo myigaragambyo yamaze iminota igera kuri 15, ndetse nta na kimwe yahungabanyije.
Mu Ukuboza 2019, Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni Umuvugizi w’Ihuriro ritavuga rumwe na Leta rya Lamuka yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “Ntabwo dushobora kubona amahoro tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.”
Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2008 na 2012, yagiye ku buyobozi bwa Lamuka ku wa 2 Ukuboza 2019 asimbuye Jean-Pierre Bemba.
Imvugo ye yakongeje uburakari mu Banye-Congo, ndetse bayamaganiye kure! Ku ikubitiro abayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, banenze ijambo rye, bamusaba kwisubiraho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, aheruka kubwira itangazamakuru ko hari abanyapolitiki bo muri RDC bakeka ko bazamamara nibavuga nabi u Rwanda.
Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite bashingiraho gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”



















TANGA IGITEKEREZO