Mu rwego rwo kwerekana uruhare rw'Abanyarwanda baba muri Diaspora baza gukora imishinga itandukanye mu gihugu kavukire bafatanya n’ubuyobozi guteza imbere ibikorwa remezo muri iyi myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, IGIHE yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Nyanza, byubatswe na Mukarugwiza Drocelle utuye mu Budage.
Bimwe mu bikorwa yubatse i Gihisi mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana birimo ikigo cy’amashuri abanza yise Gira Impuhwe Primary School, mu bindi bikorwa ahafite ni ikibanza kinini kirimo Guest House Gira Impuhwe, yakira abasura ako Karere.
Iyi Guest House igizwe n’ubusitani bwiza, amazu arimo ibyumba byo kuruhukiramo, n’aho gukorera inama n’ibindi bitandukanye.
Aha hantu iyo uhageze wifuza kuhaguma kubera ubwiza kimeza, ibiti byiza, kubyuka wumva inyoni zikuririmbira, umutuzo, gufungura ibiribwa bivuye munsi y’urugo nk’uko babivuga mu Kinyarwanda, ukagira n’umwanya wo kujya mu nka nziza, ukanywa amata meza, cyangwa ikindi wifuza muri Nyanza.
Mukarugwiza yavuze ko batangiye kuhakorera mu 1990 we n’umugabo we n’abana babo, bahakorera ibikorwa bitandukanye.
“Ubu tukaba twarahahinduyemo Guest House Gira Impuhwe, twifuza ko yagira uruhare mu gukomeza gufasha abo dufasha barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’amashuri y’abana agakomeza gufashwa birushijeho.”
Mukarugwiza yasabye Abanyarwanda bandi baba mu mahanga, n’abatuye hirya no hino mu gihugu kuba bahasura aho baba bitegeye imisozi ya Mwima na Mushirarungu…
Kurukira ikiganiro cyihariye dutambagira Guest House Gira Impuhwe:
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yatemberezwaga muri Guest House Gira ImpuhweImwe mu nyubako za Guest House Gira Impuhwe uko igaragara ukinjiraInyubako ya Gira Impuhwe Guest House iberamo inama n'ibindi bikorwa, ifite umwihariko w'igisenge cya kinyarwandaGira Impuhwe ifite inyubako zitandukanye za kinyarwanda ariko usangana iterambere iyo winjiyemoMu cyumba kimwe cyo mu nyubako y'iyi Guest HouseImbere mu byumba bimwe ni uku haba hamezeUko mu cyumba imbere haba hatatseMbere yo kujya mu byumba uca mu ruganiriro rugariHari ubusitani bunini kandi butujeMu busitani haba hari aho kwicara abantu bakaganiraNi ubusitani bwiza kandi butujeUmunyamakuru wa IGIHE atemberezwa mu busitaniKu rubaraza rw'aya mazu abantu bashobora kwicara bakaganira bumva akayagaMu busitani abantu bashobora kwicara bagafata amafunguro n'icyo kunywa bari mu mahumbeziYubatse ahantu hari umwuka mwiza kubera ibiti biri mu busitani bunini ifiteMu busitani hari indabo n'ibiti by'amoko atandukanye bituwe n'inyoni z'amoko atandukanyeUrundi ruganiriro ruri mu yindi nzu ya Guest House Gira ImpuhweUko Gira Impuhwe Guest House igaragara nijoroIbisabo n'ibyansi ni bimwe usanga muri bimwe mu byumba nk'ibikoresho gakondoIbyumba biba bitatse byinshi byerekana umuco nyarwandaMukarugwiza ari muri kimwe mu byumbaUko Gira Impuhwe Guest House igaragara nijoroUko icyumba kiba gitatseWasuye Gira Impuhwe wakirizwa amata ukaba wasura n'inkaNi uko umuntu aba abona inyubako ya Guest House Gira ImpuhweWasuye Gira Impuhwe wakirizwa amata ukaba wasura n'inkaUbusitani ni bunini bihagijeNi uku iyo uyirebeye inyuma Gira Impuhwe Guest House igaragaraNi ubusitani umuntu ashobora gutemberamo akaruhukaAbanyeshuri bigira muri iyi nyubakoIgihe ababyeyi bari baje gufata abana bari baje gufata abana ku ishuriAbanyeshuri biga muri Gira Impuhwe ni abiga mu mashuri abanzaAbanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza muri Gira ImpuhweAbanyeshuri baba bafite morale iyo bakira abashyitsiAbanyeshuri bo mu wa Gatandatu na mwarimu waboMukarugwiza ari kumwe n'abanyeshuri biga mu kigo cye cya Gira ImpuhweAbanyeshuri bishimiye kwakira Umunyamakuru wa IGIHEInyubako y'ishuri rya Gira Impuhwe Primary SchoolAbanyeshuri biga mu mashuri abanza muri Gira ImpuhweUbwo Mukarugwiza yatemberezaga umunyamakuru mu mashuriMuri Gira Impuhwe Primary SchoolMukarugwiza Drocelle washinze Gira Impuhwe
Ibitekerezo 0