Ibi birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda i New Delhi, byabaye kuwa 7 Nyakanga 2025, byitabiriwe n’abasaga 1000, aho mu bafashe ijambo harimo Vivek Kohli, Umuyobozi Mukuru wa Stag Global Private Limited na Yash Pal Sachar, Visi Perezida mu kigo cya Ashok Leyland, basangije abari bateraniye aho amahirwe u Rwanda rutanga mu ishoramari n’ubukerarugendo, ndetse n’iterambere ryihuse Igihugu cyagezeho.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira, yashimye umubano uhamye w’u Rwanda n’u Buhinde, wagiye ushimangirwa n’ingendo z’Abayobozi Bakuru mu Bihugu byombi, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu iterambere.
Ambasaderi Mukangira yavuze ko urugendo rwo kubohora u Rwanda, rwayobowe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi ziyobowe na Perezida Paul Kagame, rwabaye intsinzi yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kurandura amacakubiri n’ivanguramoko mu Rwanda.
Yagize ati “Kwibohora ni intsinzi yinjije u Rwanda mu bihe bishya by’imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse.”
Ambasaderi Mukangira yibukije ko Umunsi Mukuru wo Kwibohora w’uyu mwaka wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 y’Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ushingiye kuri za Ambasade.
Ati “Uhereye mu 1999 ubwo Ambasade y’u Rwanda yafungurwaga i New Delhi, umubano hagati y’u Rwanda n’u Buhinde warushijeho gukura ndetse n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi urushaho kwaguka, cyane cyane mu nzego zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubuzima, uburezi n’ubucuruzi”.
Yashimye kandi u Buhinde kuba igihugu cya kabiri mu bishora imari nyinshi mu Rwanda, anagaragaza uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka mu byiciro by’imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, ndetse n’imiyoborere myiza n’ubutabera. Yanamuritse amahirwe ari mu ishoramari n’ubukerarugendo mu Rwanda, asaba abari aho kurusura no kurushoramo imari. Yagaragaje kandi ubwiza bw’ikawa n’icyayi by’u Rwanda, ashishikariza abashyitsi gusogongera ku mwihariko wabyo.
Shri Raj Kumar Srivastava, Umuyobozi w’Ishuri ry’Ububanyi n’Amahanga ryitiriwe Nyakwigendera Sushma Swaraj wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde, wari umushyitsi mukuru, yashimye uburyo u Rwanda rwabashije kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashimye kandi umubano mwiza w’u Rwanda n’u Buhinde, agaragaza u Rwanda nk’icyitegererezo mu iterambere muri Afurika.
Ibirori byaherekejwe n’indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi zaririmbwe n’abanyeshuri biga ku kigo cya Bal Bharati Public School Noida. Byaranzwe kandi n’imbyino gakondo zabyinwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buhinde n’itorero ry’Abahinde ryo muri Leta ya Haryana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!