00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neretse Fabien yakatiwe gufungwa imyaka 25

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 December 2019 saa 06:45
Yasuwe :

Urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles rwategetse ko Neretse Fabien afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2019.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Neretse gufungwa imyaka 30 ariko Urukiko rutegeka ko afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwaga.

Ku wa Kane tariki 19 Ukuboza, Urukiko Mpanabyaha rwo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi rwaburanishije Neretse, rwamuhamije icyaha cya Jenoside n’ibyaha by’intambara.

Mu Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse rwatangiye kuburanishwa. Yashinjwaga ibyaha 13 by’intambara na bitatu byo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Neretse yari akurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu yahoze ari Komini Ndusu mu Ruhengeri hagati ya 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.

Yarezwe gushishikariza abasirikari kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Yanashinze Umutwe w’Interahamwe mu Mataba, awuha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku Batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.

Icyemezo cy’Urukiko rwa Bruxelles cyo gukatira Neretse imyaka 25 gifite umwihariko kuko ni ubwa mbere u Bubiligi bukurikiranye bukanahana icyaha cya Jenoside hashingiwe ku itegeko rihana.

Mbere ya Neretse, hari Abanyarwanda baburanishijwe n’inkiko z’u Bubiligi hashingiwe ku itegeko rihana ibyaha byibasira inyokomuntu n’iby’intambara.

Urubanza rwe rwaranzwe n’amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe n’uwunganira Neretse, Me Jean Flamme, aho abari mu rubanza, harimo n’abacamanza basanze arengera avuga ko habaye Jenoside ebyiri.

Kuva mu ntangiriro y’urubanza rwa Neretse, umwunganira, Me Flamme yakoresheje imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko habaye Jenoside ebyiri. Uyu mugambi we kandi watumye atumira mu rubanza abantu basanzwe bazwiho kuyihakana nka Judi Rever, Joseph Matata, Johann Swinnen n’abandi.

Intego ye kwari ukwerekana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ko rero uwo yunganira nta ruhare abifitemo kuko icyaha akurikiranyweho kitabayeho.

Iyi mvugo yatangaje benshi mu rukiko bituma umucamanza asaba uwunganira Neretse kuyirinda. Flamme azwiho kuba umuhakanyi nk’uko yabigaragaje mu rubanza rwa Tharcisse Renzaho yunganiraga.

Neretse yanashyizeho itsinda ryagombaga gutanga ruswa kugira ngo abatangabuhamya bamushinjure, atanga imirima n’amafaranga.

Urubanza rwa Fabien Neretse w’imyaka 71 rwatangiye mu Ugushyingo 2019 ubwo hatoranywaga itsinda ry’abaturage bagomba gutanga ubuhamya bumushinja n’ubumushinjura. Nyuma y’iminsi itatu rutangira kuburanishwa mu mizi.

Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia. Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.

Neretse afite iminsi 15 yo kujuririra umwanzuro w’Urukiko rwa Bruxelles.

Izindi nkuru wasoma:

  Urukiko rwo mu Bubiligi rwahamije Neretse Fabien ibyaha bya Jenoside

  CNLG yashimye icyemezo ku rubanza rwa Neretse, icyita ugutsindwa ku bahakana Jenoside

Neretse Fabien yakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages