00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Busuwisi hubahirijwe umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 April 2015 saa 06:05
Yasuwe :

Kimwe n’ahandi ku isi by’umwihariko mu Rwanda, mu Busuwisi na ho hubahirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka, gutekereza no kuzirikana inzirakarenganze zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye kuwa 9 Mata 2015 wari witabiriwe n’Abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye, Abayobozi bakuru b’Imiryango mpuzamahanga, abahagarariye ibuhugu bya bo mu Busuwisi, Abanyarwanda baba yo n’inshuti z’u Rwanda, watangijwe no gucana urumuri rw’ikizere.

Michael Møller Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango w’Abibumbye i Geneve yabasabye gufata umunota wo kwibuka Abatutsi baguye muri Jenoside.

Yagejeje ku bari aho ubutumwa bwa Ban Ki-Moon, Umunyamabanga mukuru wa Loni, busaba imiryango mpuzamahanga kurekeraho kuvuga gusa, ahubwo bagashyira mu bikorwa ihagarikwa ry’ubwicanyi ndengakamere, no kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Møller yasoreje ku butumwa bwe, bushingiye ku gushyira imbaraga mu kurwanya Jenoside no guharanira kurengera uburenganzira bwa muntu.

Ubutumwa bwatanzwe na Adam Dieng Umujyanama ushinzwe kurwanya Jenoside muri Loni, yasabye isi guhaguruka ikarwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho, anasaba imiryango mpuzamahanga kuyikumira bivuye inyuma.

Nyuma y’ubuhamya bwa Mathilde Muhongerwa, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje aho yavuye hakomeye, anasobanura ingufu n’ishyaka afite mu kwiyubaka, Dr. Michel Gakuba, Uyobora IBUKA- Suisse yahamagariye imiryango mpuzamahanga guhoza amarira abasizwe iheruheru na Jenoside.

Dr. Michel Gakuba, Uyobora IBUKA- Suisse Yibukije kandi Umuryango mpuzamahanga ko ugomba gushyira mubikorwa icyemezo cyo guha indishyi abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ambasaderi Dr. Francois Xavier Ngarambe, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Mumuryango w’Abibumbye i Geneve, mu ijambo rye yasabye imiryango mpuzamahanga gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwe nk’amata y’abashyitsi hirya no hino mu bihugu bitandukanye.

Amb. Dr. Ngarambe yanagaragaje ko ingabo za Loni ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugaragaza ubushake buke mu guhashya FDLR, aboneraho no gusaba ko "indimi ebyeri" kuri icyo kibazo zikwiye guhagarara.

Muri rusange abafashe ijambo bose basabye ko Umuryango mpuzamahanga wahagurukira guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye barebera, basaba gufatanya kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho aho ari ho hose ku isi.

Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe n’ibiganiro mpaka byitabiriwe n’impuguke zitandukanye zirimo Prof. Kapila nk’umushyitsi mukuru, Diane Hendricks, Rolf Carriere, bose baganiraga kuri Jenoside, uburyo itegurwa n’ingaruka zayo.

Ambasaderi Dr. Francois Xavier Ngarambe, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Mumuryango w’Abibumbye i Geneve

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages