00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moscow: Hashinzwe umuryango “Inshuti z’u Rwanda” mu Burusiya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 June 2015 saa 06:26
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya yashinze umuryango “Inshuti z’u Rwanda”, ugizwe ahanini na ba mukerarugendo, abashakashatsi, ba rwiyemezamirimo n’abanyamadini, hamwe n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye bawutangirije muri hoteli Lotte Moscow kuwa 9 Kamena 2015.

Mu ijambo rye atangiza uyu muryango, Ambasaderi Jeanne d’Arc Mujawamariya yashimiye inshuti z’u Rwanda zitabiriye ubutumire, ati: “Tumaze umwaka urenga dutekereza ku ishingwa ry’umuryango w’inshuti z’u Rwanda mu Burusiya. Kuba tubigezeho uyu munsi, turishimye kandi turabashimiye mwebwe mwitabiriye iki gikorwa.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rukeneye imbaraga, n’ibitekerezo bishya by’imishinga yatuma rwihuta mu iterambere ryarwo, rukagera ku rwego rw’igihugu cyanyu (u Burusiya).”

Inshuti z'u Rwanda hamwe n'abanyarwanda baba mu Burusiya

Abanyarwanda kera bumvaga ko u Burusiya ari igihugu kiri kure kandi gikonja cyane, ko kuhaba bigoye, none ubu barahagenda, bakahahahira ubwenge kandi tuhabonye n’inshuti.”

Umwe mu nshuti z’u Rwanda, rwiyemezamirimo akaba n’Umupasitori, Shatrov, warusuye akazenguruka pariki y’Akagera n’Ibirunga, yagize ati: “Perezida Kagame ni umugisha ku Rwanda na Afurika yose. Uburusiya bufite ubutunzi n’ikoranabuhanga, ariko hari ibyo budafite bwakwigira ku Rwanda: ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amarorerwa ya jenoside yabaye mu gihugu.”

Undi mu bitabiriye ibi birori, yatanze ubuhamya ku isuku n’ibikorwa remezo yabonye mu Rwanda biruta ibyo muri byinshi mu bihugu by’u Burayi.

Kalinovski, undi umwe mu bagize uwo muryango “Inshuti z’u Rwanda” yavuze ibigwi by’u Rwanda mu guteza imbere isuku, ibikorwaremezo n’umutekano biharangwa, avuga ko birenze ibiboneka henshi ku isi.

Igikorwa cyo gutangiza umuryango w’inshuti z’u Rwanda mu Burusiya kibaye nyuma y’amezi make hatangijwe umuryango wa diaspora nyarwanda. Aya matsinda yombi yongerera imbaraga Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya iri hafi kumara imyaka ibiri isubukuye imirimo yayo muri iki gihugu.

Inshuti z'u Rwanda zizunganira mu bikorwa by'Iterambere binyuze muri Ambasade

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages