Uwimana ukomoka i Biguhu mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba, ubuzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwaranzwe no guhunga, ubwoba no kurwana ngo arebe ko yaramira ubuzima.
Inkuru ye ikubiye mu gitabo kigaruka ku buhamya bwe ku bihe bidasanzwe yaciyemo, akagira ubutwari bwo kubyandika ngo bimenyekane kandi bitazongera kubaho ku bana babyiruka.
Iki gitabo cyitwa ‘Joséphine: Seule sur ma colline’. Ugenekereje mu Kinyarwanda, bisobanura ‘Joséphine: Ku musozi wa njyenyine’.
Umuhango wo kumurika iki gitabo, witabiriwe n’abantu benshi. Wabereye ku mu kigo cya ‘Les Territoires de la Mémoire’ i Liège mu Bubiligi.
Joséphine Uwimana yabwiye IGIHE ko iki gitabo ari uburyo bwo kuvuga ku muryango we. Yibuka abana barindwi bavukanaga n’ababyeyi be bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yifuje ko inkuru ye yakwandikwa mu gitabo kugira ngo kimubere urwibutso rw’abo yabuze, imbaraga zo kudaheranwa ku basomyi ndetse n’icyizere ku bakiri bato.
Uwimana yavuze ko kandi yanditse icyo gitabo kuko yashakaga gufasha abato barimo n’abana be gusobanukirwa amateka mabi, yanyuzemo ndetse n’ubutumwa atanga.
Ati “Nifuza ko Jenoside twakorewe twabona uburyo tuyibwira abana bacu kuko hari igihe amagambo yo kubibasobanurira tutayabona ariko iyo uyanditse hari ikintu gisigara.”
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abavandimwe be barindwi bose bishwe n’abandi bo mu muryango we.
Muri icyo gitabo, Uwimana hari aho agaruka ku buryo yashakanye n’umugabo badahuje ubwoko, ariko amuba hafi mu byo yanyuzemo bikomeye.
Ati “Narashatse mbyara abana bane, ariko umwana umwe yararwaye arapfa muri Jenoside kuko ntiyabashije kuvurwa. Nashakanye n’umugabo tudahuje ubwoko ariko twarakundanye kuko twumvaga urukundo rugomba kurenga ibyo byose.”
“Byari bigoye umuryango wanjye nubwo nta cyo wavuze ariko nabonaga ko byawubabaje. Umuryango w’umugabo na bo bamubwira ko atagombye gushaka Umututsikazi kandi hari abo bahuje ubwoko hafi y’iwabo ariko we yababwiye ko ankunda kuko ubwoko nta cyo bumwungura.”
Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside we n’umugabo we bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko nyuma baza guhitamo gutaha, nubwo umugabo we yabwirwaga ko nagera mu Rwanda azicwa.
Ati “Umugabo wanjye yaremeye turahunguka kuko yaravugaga ati n’iyo banyica ngeze mu Rwanda n’ubundi na databukwe na mabukwe babishe nta cyo bakoze, nibanyica nzaba nzize ibyo abandi bakoze.”
Avuga ko mu gice cy’ubuto bwe yibuka cyane uburyo mu ishuri birirwaga bahagurutswa, bashaka kumenya Abahutu n’Abatutsi.
Ati “Mu gitabo hari aho mvuga kuri bariyeri imwe nagezeho bambaza niba ndi Umututsi kugira ngo nirwanaho mvuga ko ntari we. Bageze aho bafata ikiganza cyanjye bagishyira ku meza bazana n’icy’Umuhutu ngo barebe ufite intoki indende.”
Aha yababwiye ko bibeshya kuko intoki ze zitasa n’iz’umuntu ushaje kuko iz’umuntu bazanye zari zishaje, kandi we yari akiri muto, agira amahirwe araharokoka.
Umwicanyi wamuretse ngo agende yavuze ko ngo yishe Abatutsi benshi ariko bose bapfa batavuga, abiheraho avuga ko Uwimana ashobora kuba atari Umututsi.
Avuga ko ayo mateka ari yo yifuje gusangiza abakiri bato ngo bayumve neza, mu gihe abona ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihari.
Yashimye cyane abamufashije kubasha kwandika iki gitabo.
Muri uyu muhango, Umunyamateka, akaba n’umwe mubafashije Uwimana kwandika iki gitabo, Bernard Wilkin, yagarutse ku nshuro ya mbere yahuye na Uwimana mu 2024.
Ati “Guhura kwa njye bwa mbere na Joséphine Uwimana byankoze ku mutima cyane. Uyu mugore yagize ubutwari yemera kudusangiza ubuhamya bwe. Mu gihe cy’amasaha menshi, yarwanye n’umutima wari wuzuye agahinda k’ibyo yanyuzemo kugira ngo atuganirize. Kugeza ubwo iki gitabo tukimuritse.”
Yakomeje agira ati “Ku bw’inkunga ya Ishuri Umuco ry’i Liège, Les Territoires de la Mémoire, n’umunyabugeni w’umuhanga, ubuhamya bwe bwanditswe neza mu gitabo kigenewe abato, kigaragaramo kutibagirwa abe, ukudaheranwa, ukwihangana n’icyizere.”
Umwe mu banditse iki gitabo, Karurenzi Donatille, yavuze ko cyavutse ku bufatanye bwa Ishuri Umuco i Liège na Les Territoires de la Mémoire.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Michaël Bisschops, Perezida wa Les Territoires de la Mémoire, yagarutse ku kamaro k’uyu mushinga wo kwandika.
Ati “Twahisemo kuvuga aho guceceka, duhitamo kwibuka aho kwimakaza urwango.”
Muri iki gitabo gikubiyemo amateka y’ubuzima bwa Uwimana hanakoreshejwe amashusho y’umuhanga mu gushushanya Pierre Bailly, mu buryo bufasha abana gusobanukirwa kurushaho cyangwa n’abakuru bakunda inkuru zishushanyije.
Muri iki gitabo gikubiyemo amateka y’ubuzima bwa Uwimana hanakoreshejwe amashusho y’umuhanga mu gushishanya Pierre Bailly, mu buryo bufasha abana gusobanukirwa kurushaho cyangwa n’abakuru bakunda inkuru zishushanyije.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!