Aba Banyarwanda basabanye kuwa 15 Nyakanga, bagirana ibiganiro bigamije kwerekana uko u Rwanda ruhagaze n’uko rwagiye rutera imbere, buri wese akabigiramo uruhare.
Ambasaderi w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yakomoje ku bikorwa byo kwiyamaza kw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda, ntiyazuyaza mu kugaragaza ko nk’umurwanashyaka wa PSD ashyigikiye Paul Kagame.
Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihe bishyira amatora azaba tariki ya 3 Kanama muri Diaspora na tariki 4 mu gihugu hose. Nkaba ndi hano uyu munsi nka Visi Perezida wa mbere w’ishyaka wa PSD mfatanyije n’abandi bari mu ishyaka rya FPR Inkotanyi batuye mu Bubiligi kuza kwishimira kwamamaza umukandida twizeye kandi tubona aho avanye u Rwanda, twifuza ko yakomeza kutubera Umukuru w’igihugu ariwe Paul Kagame.”
Ambasaderi Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko umukandida Kagame abamushyigikiye bafite icyizere gihagije ko azatsinda amatora.
Yagize ati “Nk’uko Paul Kagame yabigarutseho koko ibizava mu matora birigaragaza, none se umuntu yashyigikirwa n’abantu mwabonye baza bagakubita bakuzura nk’uko tubikurikira mu bitangazamakuru turi hano, agashyigikirwa n’amashyaka umunani yose, agashyigikirwa n’ishyaka avamo FPR koko ukavuga ko utabona instinzi. Icyo jye nakongeraho nka Nduhungirehe ni uko Abanyarwanda tuzi 1994 aho yatugejeje, Abanyarwanda tuzi aho tuvuye tuzi naho tugeze, yewe n’aho dushaka kugana, nta wundi ni Paul Kagame.”
Hagati aho, Amb. Nduhungirehe yishimira ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bose bahatana biri gukorwa mu mahoro, ati “Usanga ubundi mu bindi bihugu iyo habaye ibikorwa byo kwiyamaza biba ari imirwano, imvururu ariko iwacu ni ibyishimo.”
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Mujyi wa Liège, Christine Mujawamariya, yashimiye Abanyarwanda bitabiriye ubusabane ari benshi.
Muri ikigikorwa cyanatangiwemo ibihembo byiswe “Rwanda’s Agaciro Spirit Award”; hahembwe Tito Mugreyfa Muganga (Psychologue-Thérapeut) wafashije kwiyubaka urubyiruko rw’Abanyarwanda benshi baje mu Bubiligi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa cyaranzwe cyane n’ubusabane bugizwe n’indirimbo zamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame; indirimbo nyarwanda zatoranyijwe na DJ Flora Nyirimbabazi. Hanaririmbye Ufiteyezu De Gaulle indirimbo z’urugamba zakunzwe cyane.
[email protected]
Amafoto: Jessica Rutayisire



















TANGA IGITEKEREZO