Ibi yabigarutseho ubwo Abanyarwanda batuye mu Buholandi n’inshuti zabo bizihizaga Umunsi w’Umuganura.
Ambasaderi Dushimimana Lambert yabwiye IGIHE ko mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo munsi mukuru yagarutse ku nkomoko y’umuganura nk’imwe mu nzira 18 z’ubwiru zakirwaga mu gihe cy’abami n’akamaro wari ufite mu muryango nyarwanda.
Yongeyeho ati "Kuba warahuzaga Abanyarwanda bikaba impamvu nyamukuru yatumye abazungu bawuca mu1925 aho birukanye Gashamura, umwiru wari ushinzwe kuwutegura ngo aravanga amasaka n’amasakaramentu, kandi kuwuca bikaba bitari bigambiriye gusa uwo muhango ahubwo abazungu bashakaga guca indangagaciro zari zikubiye muri wo."
"Nagarutse kandi ku mpamvu zatumye Guverinoma yacu yongera kuwuha imbaraga mu 2011, ko kwari ugusubira ku isoko tuvomaho mu muco indagagaciro zari zibumbatiwe n’umuganura, ari zo gukunda igihugu n’abagituye, gukunda umurimo no kwihesha agaciro no kunga ubumwe."
Ambasaderi Dushimimana yaboneyeho gusaba Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, aho bari hose, "Kuba ijwi ry’igihugu bakomera kuri izo ndagagaciro, kandi bagahora bazirikana ko kwigira kw’igihugu ari bo ba mbere bireba."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!