Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Gicurasi 2025, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu Mujyi wa Auckland.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande ndetse n’abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu barimo Abadepite n’Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Nouvelle-Zélande, Sangwa Eric, yavuze ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari imwe mu nzira nziza izatuma urubyiruko rumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo mu bihe bya Jenoside, uburyo yahagaritswe, abayihagaritse n’uburyo babashije gushyiraho ubuyobozi bwiza butabiba amacakubiri ndetse no kumenya kuvuga ko itazongera kubaho ukundi.
Ati “Kwibuka twiyubaka tunarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni imwe mu nzira zizatuma urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Nouvelle-Zélande bakoresha uwo mwanya kugira ngo bigishe bagenzi babo bo mu bindi bihugu bitandukanye amateka y’u Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga, uburyo yahagaritswe n’uburyo ingabo zayihagaritse Zashyizeho ubuyobozi bwiza bugendera ku murongo w’iterambere kandi ko rugomba kuvuga ko bitazongera.”
Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande, Clare de Lore yibukije abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ko u Rwanda rutazigera rwemera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kandi ko nta kabuza izarugeza ku iterambere rirambye.
Ati “Mu gihe twese duhagurukiye hamwe dufatanyije tuzatsinda.”






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!