00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka31: Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande basabwe umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 4 May 2025 saa 09:30
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rugaragarizwa ko kwibuka rwiyubaka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inzira nziza yo kwigisha bagenzi babo amateka y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Gicurasi 2025, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu Mujyi wa Auckland.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande ndetse n’abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu barimo Abadepite n’Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Nouvelle-Zélande, Sangwa Eric, yavuze ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari imwe mu nzira nziza izatuma urubyiruko rumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo mu bihe bya Jenoside, uburyo yahagaritswe, abayihagaritse n’uburyo babashije gushyiraho ubuyobozi bwiza butabiba amacakubiri ndetse no kumenya kuvuga ko itazongera kubaho ukundi.

Ati “Kwibuka twiyubaka tunarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni imwe mu nzira zizatuma urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Nouvelle-Zélande bakoresha uwo mwanya kugira ngo bigishe bagenzi babo bo mu bindi bihugu bitandukanye amateka y’u Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga, uburyo yahagaritswe n’uburyo ingabo zayihagaritse Zashyizeho ubuyobozi bwiza bugendera ku murongo w’iterambere kandi ko rugomba kuvuga ko bitazongera.”

Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande, Clare de Lore yibukije abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ko u Rwanda rutazigera rwemera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kandi ko nta kabuza izarugeza ku iterambere rirambye.

Ati “Mu gihe twese duhagurukiye hamwe dufatanyije tuzatsinda.”

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande n'inshuti zabo, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Gicurasi 2025, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu Mujyi wa Auckland
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Nouvelle-Zélande, Sangwa Eric, hamwe na Lesley Mayor wari Uhagarariye ingabo zirwanira mu kirere muri uyu muhango
Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande, Clare de Lore yibukije abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ko u Rwanda rutazigera rwemera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .