Iki gikorwa cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Nairobi, cyari cyitabiriwe n’abatumirwa batandukanye baturutse muri Guverinoma ya Kenya, abahagarariye ibihugu bya bo muri icyo gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Twiteze imbere twihesha agaciro” ndetse akomoza ku nzira itoroshye uku kwibohora kwanyuzemo mu myaka 21 ishize. Yagarutse kandi no ku cyerekezo cy’iterambere abanyarwanda bafite.
Yabaciriye ku mayange amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo, Politiki zibiba amacakubizi n’inzangano Abanyarwanda banyuzemo, aho benshi babujijwe uburenganzira bwabo. Ibi ngo ni byo byatumye RPF-Inkotanyi yambarira urugamba igahangana na Leta yariho, ikabohora igihugu kuwa 4 Nyakanga 1994.
Yongeyeho ko Ubutegetsi bwariho bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yahitanye abasaga Miliyoni, aho yagize ati: “Turi kwizihiza ukuvuka bundi bushya k’u Rwanda,tuzirikana abaharaniye amahoro n’intwari zitanze zitizigamye zigasubiza uburenganzira abari barabwambuwe.”
Yavuze ko hakwiye gukomeza kuzirikanwa abagize uruhare mu guhagarika Jenoside ariko bakaba badahari ngo barebe ibyiza u Rwanda rugezeho.
Ambasaderi Kimonyo yakomeje avuga ko nyuma yo kwibohora, u Rwanda rwahuye n’imbogamizi zitandukanye, ariko Guverinoma ibicamo neza bitewe n’ibyemezo bikomeye byatumye rugera kuri Politiki iha agaciro abaturage ndetse n’ubukungu burazamuka.
Yongeye kwibutsa abari aho zimwe mu ngingo zikubiye mu ijambo Perezida Kagame imbere y’imbaga yari yitabiriye Kwibuka 20, ati “Nyuma ya 1994 buri cyose cyarihutirwaga ndetse n’abaturage bacu bari bafite ibikomere n’ubukene. Ariko twahisemo umusingi watumye tugera aho tugeze ubu.”
Uwo musingi ugizwe n’ibyiciro bitatu ari byo: Twahisemo gushyira hamwe, kwigira ndetse no kureba kure.
Yagize ati “Aya mahitamo yatumye u Rwanda rwubaka iterambere mu ngeri zitandukanye harimo umutekano w’igihugu, ubutabera, imiyoborere, Demukarasi, impinduka mu bukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.”
Mu ijambo rye kandi Ambasaderi Kimonyo yavuze ku rugendo rwo kwibohora u Rwanda rutibagiwe n’ubutwererane bw’akarere n’isi muri rusange na byo byazamuye ubukungu bw’igihugu.
Yashimangiye ko u Rwanda na Kenya bifite umubano wihariye ndetse n’ubutwererane bushingiye mu guhuza icyerekezo n’ubushake bwo guhindura ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati “Mu ishoramari ry’u Rwanda rituruka mu mahanga, Kenya iza ku mwanya wa mbere. Ibyo bikaba ari ingaruka nziza z’ingamba zashyizweho n’ibihugu byombi.”
Yashoje ijambo rye avuga ko abanyarwanda bakwiye gusigasira ibyagezweho kuko byaba ari ukudaha agaciro intwari zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda ruramutse rwemereye uwo ari we wese wasuzugura akanarenganya izo ntwari.
Yatanze urugero ku muyobozi w’Ubutasi mu Rwanda Karenzi Karake wafatiwe mu Bwongereza ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu gihe ari umwe mu bahagaritse Jenoside.
Amb.Kimonyo ati: “Mfashe aka kanya nshimira bagenzi bacu b’Abanyafurika ndetse n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bamaganye ifatwa rya Karake. Byaradutunguye kubona umuntu wagize uruhare mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, umuntu wayoboye ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye i Darfur ashinjwa ibyo ahubwo abo bacumbikiye bakabaye bafatwa. ku mpamvu izo ari zo zose ntibyumvikana kandi u Rwanda ntiruzahwema kubirwanya.”
Joseph Ayimba,umuyobozi wungurije mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga wavuze mu izina rya Guverinoma ya Kenya yashimiye abaturage b’u Rwanda uburyo biteje imbere bakiyubakira igihugu bakagarura ikizere cyari cyaratwawe na Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Iyi Ambasade ivuga ko mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza imyaka 21 Jenoside ihagaritswe, turishimira iterambere rikomeye ryagezweho urumuri rukagaruka nyuma y’icuraburindi ryaranze amateka y’u Rwanda.
Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21 mu Rwanda urabera mu karere ka Gicumbi.



















TANGA IGITEKEREZO