00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamba Abanyarwanda bakuye mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ikawa ryabereye mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 June 2026 saa 11:56
Yasuwe :

Abacuruzi b’Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya World of Coffee Brussels 2026, bagaragaje ko biteguye kubona andi masoko akomeye yo gucuruzamo ikawa y’u Rwanda, by’umwihariko ku bo mu bice bitandukanye by’u Burayi.

Iryo murikagurisha ryabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 27 Kamena 2026, ribera ku cyanya cy’imurikagurisha mpuzamahanga cya Brussels Expo.

U Rwanda rwaryitabiriye ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi (NAEB) hamwe n’ibigo birenga 30 bicuruza ikawa y’u Rwanda.

Iri murikagurisha rihuza abantu batandukanye bakora mu bijyanye n’ikawa barimo abahinzi, abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abayitunganya, abaguzi, abashoramari ndetse n’impuguke zitandukanye ziturutse hirya no hino ku Isi.

Mu minsi itatu ryamaze harimo kugaragaza ikawa zitandukanye, kuzisogongeza, amarushanwa mpuzamahanga n’ibiganiro bitandukanye ku ikawa.

Ku Rwanda byabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ikawa yarwo ndetse abacuruzi baryitabiriye mu kiganiro na IGIHE bavuze ko uko ryagenze byabaye icyizere cyo kunguka andi masoko.

Baragahorana Oreste uyobora Abanyarwanda batunganya ikawa bakanayohereza mu mahanga yavuze ko ikawa y’u Rwanda imaze kumenyekana mu bice bitandukanye kandi ko imurikagurisha bagiyemo ryabagiriye umumaro.

Ati “Twahuye n’abantu b’ingeri zose mu by’ikawa harimo n’abo twaganiriye uko urwego rw’ikawa ruhagaze. Ikigaragara ni uko iri murikagurisha ryatugiriye akamaro kandi twaje turi itsinda ry’Abanyarwanda barenga 30. Tuzarivamo umusaruro uhagije ku buryo hari icyo bizatanga mu kuzamura abahinzi b’ikawa n’ubucuruzi bwayo mu Rwanda muri rusange.”

Karekezi Angelique ukuriye ikigo gicuruza ikawa cya RWASHOSCCO we yavuze ko yagize umwanya wo kuganira n’abaguzi basanganywe imikoranire ariko ko bungutse n’abashya baje gusogongera ikawa y’u Rwanda.

Yongeyeho ko ikindi cyari cyiza ari uburyo NAEB yiteguye iri murikagurisha kuko ‘stand’ y’ikawa y’u Rwanda yari iri aho binjirira mu murikagurisha ku buryo abinjiragamo bose bahitaga bayibona, bikongera amahirwe yo gusurwa na benshi.

Ikawa ya Rwanda Farmers Coffee Company igiye kuboneka mu nzu y’ubucuruzi ya Delhaize mu Bubiligi

Mu kiganiro na IGIHE Umuyobozi Mukuru wa sosiyete yitwa FT Advisors icuruza ikawa y’u Rwanda mu Bubiligi, Filip Tack, yavuze ko nyuma yo kugirana amasezerano na Rwanda Farmers Coffee Company, ikigo nyarwanda na cyo kitabiriye iri murikagurisha, ikawa y’u Rwanda igiye gucururizwa muri Delhaize.

Ati “Twemeranyijwe gutangira kugurisha ikawa yamaze gutunganywa y’u Rwanda ya Arabica, muri zimwe mu nzu z’ubucuruzi zitwa Delhaize, hari zimwe twagiranye amasezerano byaremejwe n’izindi tukiganira na zo.”

Yakomeje ati “Nagize amahirwe yo gukorana n’abahinzi b’ikawa mu Rwanda nka bamwe mu bagira ikawa nyinshi muri Afurika y’Iburasirazuba. Ubu igitekerezo ni uko tugiye kujya dukura mu Rwanda ikawa yatunganyijwe, ipakiye kandi iriho ibirango byo mu Rwanda.

Rusatira Emmanuel ufite ikigo gitunganya ikawa cya Baho Coffee yavuze ko kwitabira iri murikagurisha ryahuje abantu b’ingeri zose bakora mu by’ikawa kandi baturutse hirya no hino ku Isi ari ikintu babyaje umusaruro.

Ati “Iri murikagurisha ryahuje Isi yose ku bakora mu by’ikawa kandi ryari umwanya mwiza kuri twe wo gusobanura ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda. Rimwe na rimwe abantu ntabwo baba bazi igihugu n’ibyo gikora ariko twagize amahirwe yo guhura n’abantu batumiza ikawa mu bihugu bakayigurisha ku bandi. Basobanukiwe neza uko dukora ku ikawa yo mu Rwanda na politiki y’Igihugu ku ikawa.”

Yongeyeho ko ikindi abo bacuruzi b’ikawa bo mu mahanga bababazaga ari uburyo babona ikawa y’u Rwanda kandi rudakora ku nyanja.

Ati “Banyuzwe n’ibisobanuro twabahaye bafata ingamba zo gutangira kugura ikawa y’u Rwanda. Vuba aha twiteguye kubona amasoko mashya yiyongera ku yo twari dusanganywe.”

Umuyobozi Mukuru wa Kivu Belt Coffee, na we witabiriye iri murikagurisha, Kalila Kantengwa, yavuze ko icyerekana ko u Rwanda rufite ikawa nziza ari uko abanyamahanga bayigura bagakomeza kuyamamaza nk’iy’u Rwanda mu mahanga.

Yatanze urugero ku mucuruzi w’ikawa wo mu Burayi wayiguze akayipfunyika mu buryo bwe ariko agakomeza kuyigaragaza ko yavuze mu Rwanda.

Kantengwa ati “Byerekana ko dufite ikawa nziza inagurwa. Umwe yarayiguze arayipfunyikira, agashyiraho aho yavuye ko ari ya kawa dutunganya ifite ubwiza bwo hejuru. Ikindi ni ibihembo ikawa yacu yakomeje gutwara bigatuma imenyekana.”

Kubwimana Michaella umaze imyaka 25 mu bucuruzi bw’ikawa mu Rwanda, yagaragaje ko ikawa y’u Rwanda yasogongewe yagize amanota ari hagati ya 85% na 90%.

Rubayiza Aloys we yavuze ko imurikagurisha rya World of Coffee Brussels 2026 bitabiriye ryashimangiye ko ikawa y’u Rwanda igeze ku rwego mpuzamahanga ariko rinabaha undi mukoro.

Ati “Ikigaragara ni uko ikawa y’u Rwanda imaze kumenyekana kandi ikunzwe cyane. Abantu bose baza bayishaka kandi abayisogongeye bavuga ko ari ikawa ifite ubwiza. Dukwiye gushyira imbaraga cyane mu kuyicuruza mu mahanga tugashaka uburyo dufatanya tukayigeza ku isoko ari nyinshi kugira ngo amafaranga u Rwanda ruyikuramo yikube inshuro ebyiri cyangwa eshatu.”

Taki Hadjili, umuhanga mu guhitamo no gusogongera ikawa (Speciality Coffee) mu Mujyi wa Wavre mu Bubiligi yashimangiye ko ikawa y’u Rwanda yasanze ari nziza cyane kuko ifite impumuro n’uburyohe bwihariye, ikaba ari umwimerere kandi inatunganyije neza.

Kugeza ubu, 60% by’umusaruro w’ikawa y’u Rwanda yoherezwa mu mahanga.

NAEB igaragaza ko umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereye ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije na 2024, ndetse n’amafaranga yinjizwa aturutse muri uwo musaruro yiyongereyeho 65% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Ibyo byatumye mu 2025 ikawa u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga iba toni 23.860, yinjije arenga miliyari 216 Frw.

Baragahorana Oreste uyobora Abanyarwanda batunganya ikawa bakanayohereza mu mahanga na we yitabiriye imurikagurisha ry'ikwa ryabereye mu Bubiligi
Karekezi Angelique ukuriye ikigo gicuruza ikawa cya RWASHOSCCO yitabiriye imurikagurisha ry'ikawa ryabereye mu Bubiligi
Umuyobozi ushinzwe ibyoherenzwa mumahanga muri Rwanda Farmers Coffee Company, Rutayisire Aaron, n’Umuyobozi Mukuru wa FT Advisors icuruza ikawa y’u Rwanda mu Bubiligi, Filip Tack
Rusatira Emmanuel ufite ikigo gitunganya ikawa cya Baho Coffee yavuze ko kwitabira iri murikagurisha ryahuje abantu b’ingeri zose bakora mu by’ikawa kandi baturutse hirya no hino ku Isi, ari ikintu babyaje umusaruro
Uhereye iburyo ni Rubayiza Aloys ari kumwe na Gatari Gilbert uyobora AFCA
Kubwimana Michaella umaze imyaka 25 mu bucuruzi bw’ikawa mu Rwanda, yagaragaje ko ikawa y’u Rwanda yasogongewe yagize amanota ari hagati ya 85% na 90%, ibigaragaza ko yashimwe
Umuhanga mu guhitamo no gusogongera ikawa (Speciality Coffee) mu Mujyi wa Wavre mu Bubiligi, Taki Hadjili, yashimangiye ko ikawa y’u Rwanda yasanze ari nziza cyane kuko ifite umwimerere impumuro n’uburyohe byihariye ndetse inatunganyijwe neza
Kalila Kantengwa uyobora Kivu Belt Coffee yavuze ko ikawa y'u Rwanda isigaye ikunzwe ku buryo yamamazwa n'abanyamahanga
Basiima Janet ushinzwe amasoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi (NAEB) yitabiriye imurikagurisha

Amafoto yaranze umunsi wa kabiri

Amafoto yaranze umunsi wa gatatu

Amafoto y’igikorwa cyo gusogongera ikawa y’u Rwanda

Bamwe mu Banyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye gushyigikira bagenzi babo baturutse mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages