00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya Loni, Murangira uyobora IBUKA-Suisse yibukije Isi kurwanya urwango

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 April 2026 saa 11:46
Yasuwe :

Perezida wa IBUKA-Suisse, Murangira César, yagaragaje ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiriye gukerenswa, agaragaza ko kandi bikwiriye kujyana no kwamagana imvugo zibiba urwango zikomeje gufata indi ntera hirindwa ko ibyabaye mu Rwanda byakongera kuba.

Ni mu butumwa Murangira César uyobora Umuryango wa IBUKA - Suisse yatangiye ku Cyicaro cya Loni i Gèneve, agaragaza uburyo kwibuka abishwe muri Jenoside atari ngombwa gusa, ahubwo ari n’uburyo abantu bakoresha mu guhuza imbaraga babungabunga aya amateka no guhangana kugira ngo ubwo bwicanyi ntibuzongere kubaho n’ahandi.

Ati “Turi hano twibuka, twahuriye hamwe kugira ngo aya mateka atazibagirana.”

Yagaragaje ko abantu bakwiriye gufata igikorwa cyo kwibuka nk’inshingano, ashimira cyane abitabiriye iki gikorwa, mu nteko ya Loni, i Genève mu Busuwisi.

Ati “Bigaragaza uburyo mwumva ko uyu musanzu ari ingenzi ku mateka yacu u Rwanda rwaciyemo.”

Yibukije ko abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse bakicwa urw’agashinyaguro ariko ko batazimye burundu kuko bacyibukwa.

Ati “Abarenga miliyoni bambuwe ubuzima. Amajwi arenga miliyoni yarazimye, ariko turahari abarokotse ngo tubavugire.”

Murangira César yavuze ko uko kuba barishwe bazira uko bavutse biha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abandi bifatanya na bo kubaha imbaraga zo gukomeza kubibuka. Ati “Turi amajwi y’abishwe.”

Murangira César yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko kwibuka byonyine bidahagije ahubwo bigomba kujyana no kumva neza uburemere bw’amateka, kuyasobanura no kuyasigasira urubyiruko rukayigishwa kugira ngo atazibagirana.

Ati “Ibyo kwibagirana byo ntibizabaho.”

Ku bahakana bakanapfobya ayo mateka, Murangira César, yagaragaje ko nta gikozwe ngo ntibarwanywe, Jenoside yabaye mu 1994 ishobora kongera gukorwa.

Yibukije ko Jenoside itabaye nk’impanuka ahubwo yateguwe igihe kinini igacengezwa mu bantu igashyirwa mu bikorwa mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu Rwanda ibera mu maso y’umuryango mpuzamahanga ndetse n’abari mu butumwa bwa Loni basigira abicwaga ababica, bisaba ko Inkotanyi ari zo zifata inshingano zibasha kurokora Abatutsi bari bataricwa.

Murangira César yagarutse kuri iyi ngingo ati “Isi yari izi ibiri kuba ntiyagira icyo ikora.” Yagaragaje ko uko kurebera ari ko kwatumye u Rwanda ruhura n’akaga katari karigeze kabaho mu mateka ya muntu.

Yagaragaje ko aho gukiza abicwaga, ibihugu bimwe byafunze za ambasade zabyo abanyamahanga barahungishwa, Abatutsi baricwa karahava.

Murangira César yagaragaje uburyo Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside, ndetse u Rwanda rutangira kwiyubaka bushya.

Ati “Tugomba kubizirikana cyane.” Yavuze ko uburyo Inkotanyi zitanze bitagereranywa uyu munsi u Rwanda rukaba rumaze gutera imbere ndetse rukaba rwarabaye urugero mu iterambere.

Yavuze ko kwibuka bifasha mu kubungabunga amateka, kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda ivangura no guha icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Murangira yavuze ko muri ibi bihe imvugo z’urwango zikomeje gufata indi ntera abantu bakwiriye kuryamira amajanja, kugira ngo bakumire icyo byabyara.

Ati “Nta burenganzira dufite bwo kubirebera.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages