Muri abo harimo n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri Maroc. IGIHE yaganiriye n’abiga muri Mohammed VI Polytechnic University iri i Benguerir, umujyi wo mu Ntara ya Marrakech‑Safi rwagati muri Marroc.
Ni kaminuza ikomeye mu gutanga uburezi bufite ireme. Ni iya 400 mu zikomeye ku Isi ikaba iya kane muri Afurika, umwaka utaha bigateganywa ko izaba iri ku mwanya wa mbere muri Afurika. Yigwamo n’Abanyarwanda, abahungu n’abakobwa 30 biga amasomo atandukanye.
Arimo ajyanye n’ubwubatsi, ubuganga, ubugeni, kwakira abantu, imicungire y’ubucuruzi, ubuhinzi, gutunganya amazi n’ibindi.
Kamana Alanda ni umwe mu bari kwiga muri Mohammed VI Polytechnic University. Ari gushaka impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu bijyanye n’ubwubatsi.
Kamana yagaragaje uburyo Maroc yateye imbere mu burezi aho mu ntara 12, buri ntara ifite kaminuza ya leta, ariko hakaba n’izindi zigenga zunganira Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme.
Ati “Nk’iyi kaminuza yashinzwe hashakwa guteza imbere ubushakashatsi buteza imbere ubuhinzi. Baje gusanga ubushakashatsi bw’ubuhinzi bujyanye n’andi mashami menshi, ni ko ubuzima, kwakira abantu n’ibindi.”
Ni ishuri ryatangiye mu 2017. Rifite icyerekezo 2030 kugira ngo rizabe ari irya mbere muri Afurika n’icyerekezo 2100 yo kuzaba riri muri kaminuza 100 za mbere ku Isi.
Nk’umuntu umaze kujya mu bihugu bitandukanye abona intera iri hagati ya Maroc n’u Rwanda mu burezi itari nini cyane, agaragaza ko ari amahirwe mashya yo guhanahana ubumenyi.
Ati “Turahamagarira Abanyarwanda n’abo muri Maroc gusangira ubumenyi kugira ngo dutere imbere muri uru rwego”
Aimee Mutuyimana uri mu mwaka wa nyuma wa PhD mu byo gusukura amazi. Yavuze ko biga muri kaminuza iri mu zikomeye muri Maroc bakigishwa n’abahanga, laboratwari zihagije, imibereho myiza n’ibindi, bituma bazagarukana mu Rwanda impamba yuzuye.
Niyonsaba Nicole ugeze mwaka wa gatatu mu buvuzi muri porogaramu y’imyaka itandatu, yavuze ko bafite uburyo bwose bubagasha kwiga, bahagura n’abarwayi bageze mu wa gatatu.
Ikindi bahura n’abarimu babafasha mu bintu bitandukanye, bakaganira bakunguka ubundi bumenyi burenze ubwo mu ishuri, uburyo bwo gukora ubushakashatsi n’ibindi. Ubu hari ubwo Niyonsaba amaze gukora buri gusuzumwa.
Hortance Bizimana we yiga ibijyanye n’imicungire y’ubucuruzi muri Mohammed VI Polytechnique University. We na mugenzi we ni bo banyeshuri ba mbere batari Abanya-Maroc bari kwiga muri iri shami. Bizimana yavuze ko bahabwa ibintu byose bibafasha kwiga, bagahabwa imenyerezamwuga n’ibindi.
Ati “Tugeze mu mwaka wa kabiri. Duhabwa imenyerezamwuga, mu mwaka wa mbere harimo abagiye i Hong Kong abandi bajya i Dubai. Mu byo dukora byose ntabwo twibagiwe urwatubyaye, tubikora kugira ngo tuzasubireyo duteza imbere igihugu.”
Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri Université Mohammed VI Polytechnique (UM6P) i Benguerir muri #Maroc babwiye IGIHE ko nibarangiza amasomo biteguye gusubira mu Rwanda guteza imbere igihugu cyabo. Kurikira ikiganiro cyose usobanukirwe impamvu.⤵️⤵️https://t.co/fIrexZFhoK…
— IGIHE (@IGIHE) December 17, 2025
Abihuriyeho na Eric Rukenesha uri mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi. Yavuze ko ibyo biga bibanda kuri Afurika kuko uyu mugabane utunzwe n’ubuhinzi ariko hakiri ibibazo.
Ati “Hari ibibazo mu gufata neza umusaruro, kugeza umusaruro ku masoko n’ibindi. Tugerageza kubishyira mu buryo tuzafasha urubyiruko rugenzi rwacu rwa Afurika.”
Yitanzeho urugero avuga ko mu kiruhuko cyashize yamaze amezi abiri mu Rwanda akorana n’abahinzi cyane cyane ku gufata neza umusaruro bawurinda kwangirika, agaragaza ko ari ikibazo gikomeye kuko 37% by’uwasaruwe wose wangirika utaragera ku isoko.
Alice Joy Ineza, ari kwiga ubwubatsi (architecture) . Bari kwiga ari abantu 25 muri porogaramu y’imyaka itandatu. We ageze mu mwaka wa gatatu, hari n’abageze mu mwaka wa mbere mu wa kabiri, no mu mwaka wa kane.
Ati “Ni amasomo akomeye, asaba gushira ubute, gutekereza no gukora cyane. Icyakora nizera ko tuzabikoresha nidusubira iwacu tugafasha mu kubaka imijyi igezweho ibungabunga ibidukikije. Buri mwaka mukorana n’abandi bo mu bindi bihugu. Nkatwe umwaka ushize twakoranye n’abo mu Bufaransa tubona uko bubaka uko bakora. Ni amahirwe kuko tuzabikora mu Rwanda.”
Ingabire Nasla asoje amasomo y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no gucunga ubucuruzi mpuzamahanga. Yikije ku bijyanye n’ubumenyi bwo mu bindi bihugu ashaka guhaha, agaragaza ko atazahita ataha.
Ati “Umuntu aba akeneye ubunararibonye mpuzamahanga. Intego yanjye ni ugushaka amahirwe y’akazi muri Maroc nimara kububona ni bwo nzajya kwigisha no guteza imbere abo nasize iwacu.”
Aba banyeshuri bashishikarije bagenzi babo gusaba kuyigamo. Babereka ko babisaba muri Mutarama mu byiciro bitandukanye.
Mohammed VI Polytechnique ni mwe mu zifite umwihariko wo kwigisha mu Cyongereza kuko yigamo abantu benshi b’abanyamahanga mu gihe izindi kaminuza ziba ari mu Gifaransa.
Abanyamahanga bayigamo kandi bagira amahirwe yo guhabwa buruse yuzuye yaba iyavuye mu bihugu byabo cyangwa mu muryango nterankunga uba muri Mohammed VI Polytechnique University.
Mu minsi ishize aba banyeshuri babonye Mastercard Foundation nk’undi muterankunga mushya Abanyarwanda bagasabwa kubyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!