00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Rwanda Day yari imaze imyaka ine itaba

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 January 2024 saa 10:43
Yasuwe :

Rwanda Day ni umunsi wamenyekanye nk’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu mahanga harimo abahiga, abahakorera imirimo itandukanye n’inshuti zabo ndetse n’abatuye mu Rwanda. Bose barahura bakaganira na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Ni umunsi ufatwa nk’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga, ukaba ihuriro ryatangiye tariki ya 4 Ukuboza 2010 mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Rwanda Day yakomereje Chicago muri Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Londres mu Bwongereza, Toronto muri Canada, Atlanta muri Canada, Dallas muri Amerika, Amsterdam mu Buholandi, San Francisco muri Amerika, Gand mu Bubiligi.

Yaherukaga kuba mu 2019 mu Mujyi wa Bonn mu Budage ubwo yari yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Buri gihe uko Rwanda Day iteguwe ihabwa insanganyamatsiko, ndetse iy’uyu mwaka iteganyijwe kubera i Washington D.C. yahawe inyito igira iti “U Rwanda: Umurage wacu twese aho turi hose”

Kuri iyi nshuro yabaye byabaye umwihariko kuko itariki yamenyekanye kare, bifasha ababa mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko i Burayi gutegura ibizakenerwa byose.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse gutangaza ko abantu biyandikishije basaba kwitabira Rwanda Day ya 2024 ari ibihumbi 10, bikaba n’ubwa mbere hiyandikishije benshi.

Abitabira Rwanda Day ni Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda biyandikishije, abatabonye uko bahagera bagakurikira gahunda zoswe kuri Televiziyo Rwanda. Itangazamakuru ryaba iry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga na ryo rihabwa urubuga rwo gutara no gutangaza amakuru.

Mu ntangiriro Rwanda Day yitabirwaga n’abantu bari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu.

Mu bindi byaranze Rwanda Day kuva yatangira, yabaye inzira nziza ihuza abashoramari, ba Rwiyemezamirimo, abacuruzi, abafite imishinga itaragera ku isoko n’abandi bantu b’ingeri zose bakagira umwanya wo kuganira n’umukuru w’igihugu akabereka aho kigeze, icyerekezo n’uruhare rwabo mu kugishyigikira mu iterambere.

Icyiciro cy’urubyiruko kandi gihabwa umwanya munini kuko aribo bahanzwe amaso mu gukomeza inzira yo kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.

Nigarukire kuri Rwanda Day iteganyijwe mu Mujyi wa Washington (USA) tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, ubu ni yo ntero n’inyikirizo mu bikorwa bitandukanye bihuza Banyarwanda. Buri wese aba agira ati “nizeye ko turi kumwe mu bukwe buteganyijwe i Washington.”

Bamwe mu Banyarwanda bari barasabye ko Rwanda Day yagirwa iminsi ibiri aho kuba umwe, icyifuzo cyubahirijwe muri iyi Rwanda Day igiye kubera i Washington DC.

Kwitabira Rwanda Day biba ari ibyishimo kuri benshi
Abavuye mu Budage bishimira kwakira Perezida Kagame
Perezida Kagame asuhuza abaje muri Rwanda Day i Gand mu Bubiligi
Umunezero, ubusabane ni bimwe mu bigaragara mu bahuriyo muri Rwanda Day
Urubyiruko ruhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo
Rwanda Day aba ari umwanya abahanzi batumirwamo bakawizihiza mu buryo bushimishije kandi bujyanye n’umuco nyarwanda
Ni umwanya ababyeyi basangira n’abana babereka uko imiyoborere y’u Rwanda ikora
Abafite ibikorwa bitandukanye, abakuru n’abato babigeza ku bayobozi bakuru b’igihugu
Ni ihuriro usanga abantu baramukanyana urukumbuzi n’urugwiro
Rwanda Day ni ihuriro ryitabirwa n’inshuti z’u Rwanda cyangwa abashaka kuhashora imari
Rwanda Day yitabirwa n’inshuti z’u Rwanda cyangwa abashaka kuhashora imari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages