00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Gaylord National Resort, inyubako izaberamo Rwanda Day i Washington DC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 January 2024 saa 09:35
Yasuwe :

Gaylord National Resort & Convention Center ni inyubako ibarizwamo hotel ndetse n’ibyumba byakira inama, iherereye ahitwa National Harbor muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni yo izakira Rwanda Day mu Cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2024 ku itariki ya Kabiri n’iya Gatatu.

Iyi nyubako iri ku nkengero z’amazi y’umugezi wa Potomac, umwe mu ifite amateka akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko George Washington wabaye Perezida wa Mbere w’iki gihugu yawufataga nk’ahantu hari izingiro ry’ubuzima.

Mu nkengero z’uwo mugezi niho Washington yavukiye ndetse ni naho yapfiriye. Yajyaga awifashisha nk’inzira ihuza Uburasirazuba n’u Burengerazuba bw’igihugu. We ku giti cye yari ahafite ubutaka burenga hegitari ibihumbi 12.

Gaylord National Resort & Convention Center iri mu bilometero 15 uvuye kuri Capitol, inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni urugendo rw’iminota iri hagati ya 17 na 22.

Ni mu gihe uvuye kuri White House, bigusaba gukora urugendo rw’ibilometero 17,6 rutagutwara iminota 20 kugira ngo ugere kuri iyi nyubako.

Iyi hotel izaberamo Rwanda Day iri ku nkengero z’ayo mazi, ku mugezi uva i Washington DC, ukambuka ukagera mu Mujyi wa Alexandria muri Leta ya Virginia.

Ni hotel igenzurwa na Gaylord Hotels, ishami ry’ikigo gikomeye mu mahoteli cyitwa Ryman Hospitality Properties. Yahoze mu maboko ya Marriott International mu myaka yashize.

Gaylord National Resort & Convention Center yafunguwe ku wa 1 Mata 2008, nk’inyubako ishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye harimo ibiro, amacumbi yo guturamo n’amaguriro.

Yuzuye itwaye miliyoni 870$.

Ifite ibyumba 2000 abantu bararamo, ibyumba 95 biberamo inama ndetse n’ubuso bwa metero kare 49.929 bushobora gukoreshwa yakira inama. Ifite restaurant zirindwi n’ibindi. Abakozi bayikoramo barenga ibihumbi bibiri. Ifite amagorofa 19, ibintu bituma umuntu uyirimo aba areba neza umugezi wa Potomac.

Iyi nama yabereyemo ibikorwa bikomeye muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko mu 2011 yakiriye Inama ya Komite y’Ishyaka ry’Aba-Républicain, yatorewemo umuyobozi waryo.

Buri mwaka kuva mu 2011, ni yo yakira irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu ryo kurushanwa mu kuvuga. Mu 2014, yakiriye Inama yo ku rwego rw’igihugu y’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ikoranabuhanga.

Kuva mu 2012, yakira kandi iserukiramuco ryitwa MAGFest rihuza abakina imikino ikinwa hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga [Video games].

Yuzuye mu 2008 itwaye miliyoni 870$
Ifite ibyumba 2000 abantu bararamo na 95 biberamo inama
Abantu bayicumbitsemo baba bafite ahantu bashobora kujya kuruhukira
Iyi nyubako iri ku nkengero z'amazi...
Ifite ibyumba bigari byakira abari mu nama
Iyi ni imwe mu nyubako nini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakira ibikorwa bikomeye
Iyi hotel ifite ibyumba 2000 abantu bashobora gucumbikamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages