00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe kuri ‘Rwanda Convention 2025’ izahuriza Abanyarwanda 1500 i Texas

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Amatsiko ni yose ku Banyarwanda baba mu mahanga n’ab’imbere mu gihugu biteguye guhurira muri Dallas-Fort Worth muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cyiswe “Rwanda Convention”.

Iki gikorwa cyaherukaga mu myaka itandatu, giteganyijwe kubera muri Irving Convention Center, ku wa 4-6 Nyakanga 2025.

Ni iminsi itatu ifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda kuko izahuriza hamwe ibikorwa birimo ibishingiye ku muco gakondo w’u Rwanda, gusabana no kurebera hamwe umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

“Rwanda Convention 2025” y’uyu mwaka yahawe umwihariko kuko izanahuzwa n’ibirori byo Kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 31 n’ubwigenge bwa Amerika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yavuze ko Rwanda Convention ari igikorwa cy’ingenzi cyane ndetse Abanyarwanda bakwiye kwiyandikisha kugira ngo batazacikanwa.

Ati “Icyo bidufasha ni uko duhura nk’Abanyarwanda tukongera tugasabana, tukamera neza. Muzaze dutarame twishime. Hazakorwa byinshi, byerekeye ubucuruzi, guhura, abato bagahura bakamenyana."

Ambasaderi yakomeje avuga ko azaba ari amahirwe ku bigo by’ubucuruzi yo guhura n’Abanyarwanda baba muri Amerika bakabagaragariza serivisi n’ibicuruzwa babafitiye.

Ati “ Iki gikorwa kizitabirwa n’abanyarwanda benshi cyane ndetse n’inshuti z’u Rwanda ari nayo mpamvu twatumiye ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda ngo bize bihure n’aba bantu, baganire, bamenyane kuko ubu dufite umubare munini w’abari kujya gushora imari mu Rwanda yaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.”

U Rwanda ruzimukira muri Amerika

Abazitabira Rwanda Convention 2025 bazaba bameze nk’abari mu Rwanda kuko bazahabonera serivisi zose bifuza binyuze mu bigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera bizaba bihagarariwe.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Dallas Fort Worth uri mu bategura Rwanda Convention, yatangaje ko kwitabira iki gikorwa ari umwanya mwiza ku batuye mu mahanga wo kuganira, gusangira no kwizihiza intsinzi yo Kwibohora.

Ati “Tuzaba dufite akanya ko guhura tukabona ibikorwa byateguwe. Hazaba hari za banki, ibigo bya leta, PSF [Urugaga rw’Abikorera], serivisi zitandukanye n’ibindi byose bizaba bihari. Buri wese agomba kuza yiteguye kureba icyo yakunguka mu ihuriro rizahuza benshi.’’

Hateganyijwe n’imikino izitabirwa n’abakiniye ikipe y’igihugu

Mazimpaka umwe mu banyarwanda batuye i Texas akaba no mu bari gutegura igikorwa cy’imikino muri Rwanda Convention, yagize ati "Urubyiruko rufitemo ibiganiro bigamije kurukangurira kwiteza imbere ndetse tukazanifatanya mu mikino aho ruzakora imikino ya Basketball, umupira w’amaguru na Volleyball.”

Mu mikino hakazagaragaramo bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu muri Volleyball na Basketball ba muri Amerika USA aho bazaba bagamije gushishikariza abakiri bato kugera ikirenge mu cyabo.

Yakomeje agira ati “Hazagaragaramo kandi abana bari munsi y’imyaka 18 muri Basketball barimo abazatoranywamo abazahagararira diaspora mu irushanwa nyafurika rya Basketball rizabera mu Rwanda muri Nzerii 2025.

Imikino ikaba izaba tariki ya 4 Nyakanga guhera 10AM - 3 PM. Naho ibiganiro birimo n’iby’urubyiruko n’umuco bikazabera hamwe n’ibindi tariki ya Gatanu.

Abanyarwanda barenga 1500 bategerejwe muri Rwanda Convention 2025 i Texas

Umuco gakondo wazirikanwe muri “Rwanda Convention 2025”

“Rwanda Convention 2025” izitabirwa n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye barimo abazaturuka muri Amerika, Canada, u Burayi, u Rwanda n’ahandi hose ku Isi.

Imwe mu mpamvu y’itegurwa ry’iki gikorwa harimo guhura bagasabana bakamenyana ndetse bakaganira ku mahirwe yaba ari mu gihugu cyabo cy’u Rwanda no muri Amerika.

Iraba Clenia uri mu bari gutegura Rwanda Convention 2025 yavuze ko muri iki gikorwa umuco gakondo wazirikanwe.

Ati “Hari imurika rijyanye n’ibikorerwa mu Rwanda, hazabaho kugaragaza indirimbo n’imbyino gakondo. Hazabaho kumurika imyambaro ya Kinyarwanda. Hazabaho ibiganiro bijyanye n’amateka, bizatangwa n’impuguke mu by’amateka.’’

Yashimangiye ko hanateganyijwe ibindi bikorwa bizatuma Abanyarwanda n’inshuti zabo barushaho gusobanukirwa ubudasa bw’u Rwanda.

Iraba yagize ati “Ni igikorwa kireba n’urubyiruko. Ni twe dufite ahazaza h’igihugu cyacu mu biganza byacu. Rukwiye kuza tukamenya umuco wacu, tugasobanukirwa amateka yaturanze, tugasobanurirwa amahirwe dufite n’uruhare rwacu mu iterambere ry’ahazaza h’Urwatubyaye.’’

Abakunda gukina n’abatarama bigashyira kera bahawe rugari

Abazitabira Rwanda Convention bateguriwe imikino itandukanye izabafasha kwidagadura irimo ruhago, Basketball, ikibuguzo n’indi igamije kwiga ku mateka yo hambere hagamijwe kuyasigasira.

Iki gikorwa kandi cyatumiwemo abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda no muri Amerika bazafasha abazacyitabira gususuruka.

Barimo The Ben, Meddy na Intore Massamba bari mu bitezwe mu bazataramira abazitabira Rwanda Convention 2025.

Ugeziwe Ernesto, umwe mu bagize umuryango nyarwanda w’abatuye Texas akaba ari mu bari gutegura ibikorwa by’imyidagaduro muri Rwanda Convention 2025 yagize ati “Natwe imirimo n’imyiteguro tuyigeze kure.’’

Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 4 Nyakanga, hizihizwa Umunsi wo Kwibohora, kizasusurutswa n’Intore Massamba.

Ku munsi uzakurikiraho hateguwe igitaramo cy’urubyiruko kizasusurutswa n’Umuhanzi The Ben afatanyije n’abandi bahanzi n’abahanga mu kuvanga imiziki, DJ, baba muri Amerika.

Ugeziwe at “Tunafite agaseke gapfundikiye k’abahanzi bazava mu Rwanda.’’

Rwanda Convention izasozwa n’igitaramo cy’amasengesho, USRCA Prayer Breakfast, aho Apotre Paul Gitwaza azaganiriza ijambo ry’Imana abitabiriye naho Umuhanzi Meddy akazayobora kuramya no guhimbaza.

Usibye gutarama no guhuza urugwiro, Ihuriro nk’irya Rwanda Convention 2025 rifasha Abanyarwanda guhuza imbaraga hagamijwe gufasha igihugu cyabibarutse binyuze mu kugishoramo imari mu ngeri zitandukanye.

Amafaranga yoherejwe mu gihugu n’Abanyarwanda batuye mu mahanga mu 2024, yageze kuri miliyoni 505 z’Amadorali ya Amerika.

Iki gikorwa gitegerejwemo abarenga 1500.

Ushaka kwiyandikisha wakanda hano https://rwandaconvention.com/

Massamba, The Ben na Meddy bazasusurutsa abazitabira
Uhereye ibumoso: Eric Mazimpaka, Clenia Iraba, Ernesto Ugeziwe; bamwe mu banyarwanda bari gutegura iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .