Iki gikorwa cyabaye ku wa 5 Kamena 2026, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Kuri urwo rwibutso, abayobozi n’abakozi b’ibi bitaro basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama ndetse by’umwihariko basura inzu y’amateka iherutse kuhafungurwa.
Bunamiye Abatutsi basaga 5000 bashyinguwemo ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe ubwo bicwaga.
Nyuma, hakurikiyeho igikorwa cyo gusura Musabende wasigiwe ubumuga na Jenoside yakorewe Abatutsi, bamushyikiriza insimburangingo y’ukuguru ifite agaciro k’arenga miliyoni 4 Frw.
Yashyikirijwe kandi inzu yo kubamo yavuguruwe yendaga kugwa, ijyanishwa n’igihe ndetse abakozi b’ibi bitaro bateganya no gushyiramo ibikoresho byo mu nzu.
Musabende yasazwe n’ibyishimo, avuga ko ibi bitaro byamubereye ababyeyi nyuma y’uko Jenoside yamumazeho abe ikanamusigira ubumuga.
Yagaragaje uburyo yari agowe cyane no kuba mu nzu yenda kumugwaho kuko yari yarabuze amikoro yo kuyisana.
Ati “Ndanezerewe cyane. Nari ndi mu bwigunge kuko narebaga ukuntu ntashoboye guhaguruka, nkareba n’iyi nzu yendaga kungwaho kuko amatafari yayo yari yaratangiye gutandukana. Uhaje yambwiraga ngo ‘va muri kiriya cyumba kitazakugwaho’ nkavuga nti ‘ubwo nibiba nzigendera n’abandi baragiye’.”
Musabende yakomeje agaragaza ko ubwo abakora mu Inkuru Nziza bamubwiraga ko bagiye kumusanira inzu, yabanje kwanga kubyizera kubera ukuntu yari yarihebye.
Ati “Nabanje kugira ngo barambeshya kuko hari abandi bari baragiye bayifotora bakigendera. Ariko nyuma nagiye kubona mbona bazanye umucanga ndavuga nti ‘bya bintu koko bigiye kuba’.”
Uyu mubyeyi yanishimiye insimburangingo yahawe kuko iyo yakoreshaga yari ifite ibice bitariho kandi yari yarabuze amikoro yo kubigura ku buryo ubu yumva atoye agatege mu buryo bwose.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Inkuru Nziza, Dr. Mpatswenumugabo Bosco, yavuze ko mu rwego rwo kwibuka no kwiyubaka, bahitamo no gukora ibikorwa bikura mu bwigunge abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Uyu mubyeyi yari abayeho mu buzima butari bwiza, dufatanya kumubonera icumbi ryiza ngo asubire mu buzima bukwiye Umunyarwandakazi. Ni na ho twakuye igitekerezo cyo kumuha insimburangingo y’ukuguru nk’ibitaro bisanzwe bikora ibijyanye n’insimburangingo. Kuyimuha rero bikaba bisa nko kumuha ikiganza, tukamubwira tuti “haguruka wongere ugende.”
Yongeyeho ko ibyo bikorwa ari ngarukamwaka, aho mu Karere ka Kicukiro ibyo bitaro biremera abarokotse Jenoside kandi ko hari gahunda yo kuzabyagura bikagera no ku bo mu bindi bice.
Dr. Mpatswenumugabo yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama nka rumwe mu zifite amateka yihariye ashingiye ku kuba abahahungiye ari urusengero barahiciwe, bigamije gutanga isomo.
Ati “Mu nsengero no mu mavuriro ni ahantu hubashywe ubundi hatanga ubuzima ariko abahungiye i Ntarama barahiciwe. Nk’ibitaro by’Itorero rero ni ikintu tugomba kwibuka, bikigisha abantu ko icyo kintu kitazongera ukundi.”
Ibitaro bya Inkuru Nziza bishamikiye ku Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, rikaba by’umwihariko ryita ku gutanga ubuvuzi bw’indwara z’amagufa n’ingingo ndetse bikanita ku bafite ubumuga bikanakora insimburangingo n’inyunganirangingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!