Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Hungarie, Marguerite Francoise Nyagahura, Katalin Nyirati wari uhagarariye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hungarie, Ambasaderi Karel Kovanda wari uhagarariye Repubulika ya Czech mu Muryango w’Abibumbye mu 1994 igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, akaba na Ambasaderi wa mbere muri ako kanama wakoresheje ijambo Jenoside asobanura amahano y’ibyaberaga mu Rwanda.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Hungarie, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu, abikorera, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda bahatuye, na bo bari mu bitabiriye icyo gikorwa.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi Nyagahura, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 atari impanuka yabaye, ahubwo ko wari umusozo w’akarengane, urwango n’amacakubiri yabibwe mu gihe cy’Ubukoloni, ugashimingirwa na guverinoma za nyuma y’ubwigenge.
Yagize ati “Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugusubiza amaso inyuma no kwigira ku byabaye, no gufata ingamba zihuriweho zituma amahano nkayo atazongera kuba ukundi.”
Ambasaderi Nyagahura kandi yagaragaje ko zimwe mu ngaruka za Jenoside ziteye inkeke ari ukubaho k’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango no guhungabanya umutekano mu karere kose, n’ubufatanye bwa hafi uwo mutwe ufitanye na guverinoma ya RDC.
Yahamagariye umuryango mpuzamahanga harimo n’abakolonije u Rwanda, gusobanukirwa uburemere bw’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC no gufata ingamba zihamye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gufasha impande zirebwa n’ikibazo gushyira mu ngiro ibyemeranyijweho, by’umwihariko gushyigikira ingamba zafashwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu Ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Afurika y’Amajyepfo ( EAC-SADC) mu kugarura amahoro n’umutekano arambye mu karere.
Katalin Nyirati, wari uhagarariye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hungarie, yavuze ko igihe cyo kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kwigira ku byabaye mu mateka y’ikiremwamuntu ya vuba, aho umubare munini wishwe uzira akarengane, mu bwicanyi bwaranzwe n’ubugome ndengakamere, akaba ari icyasha bitari gusa ku Banyarwanda ahubwo ku batuye Isi bose.
Yacyeje Abanyarwanda kubw’imbaraga n’umuhate bagaragaje mu kwiyubakira igihugu nyuma ya jenoside, rukaba rumaze gutera intabwe ishimishije mu kuzana impinduka mu by’ubukungu, kubaka ubumwe n’ubutabera.
Yavuze ko intambwe ishimishije mu kwiyubaka no mw’iterambere u Rwanda rwagezeho imyaka 31 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ikimenyetso gitanga ibyiringiro ku bihugu byajegejwe n’intambara ko byashobora kongera kwiyubaka nyuma y’amateka mabi.
Ambasaderi Karel Kovanda, wari uhagarariye Repubulika ya Czech mu Muryango w’Abibumbye mu 1994 igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, akaba na Ambasaderi wa mbere muri ako kanama wakoresheje ijambo Jenoside asobanura amahano y’ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe, yasobanue mu buryo murambuye uko Akanama ka Loni Gashinzwe Kubungabunga Umutekano ku Isi, kananiwe gufata ibyemezo byo gukumira no guhagarika jenoside.
Yavuze ko ahubwo wasangaga akenshi ibiganiro byakorwaga byibandaga ku mutekano w’abasirikare bari bagize UNAMIR, aho kwita ku baturage bariho bicwa bunyamaswa.
Zimwe mu mpamvu yagaragaje zatumye nta cyemezo cyo gukumira cyangwa guhagarika jenoside gifatwa, ni inyungu z’ibihugu bitanu bifite imyamya ihoraho mu Kanama ka Loni Gashinzwe Kubungabunga Umutekano ku Isi, iyindi ikaba ari uko muri icyo gihe, u Rwanda rwari kimwe mu bihugu bigize ako kanama ka Loni, bisobanuye ko uwari uhagarariye Leta yiyise iy’abatabazi, yakoraga jenoside.
Butera Akayezu, warokotse jenoside, wanditse igitabo kitwa “Rwanda - The Country that was Reborn”, yasangije abitabiriye ubuhamya avuga akaga we n’Abatutsi bari batuye muri Gahanga ya Kicukiro bahuye na ko.
Butera yashimiye kandi ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, bamwe bakahasiga ubuzima bwabo kugira ngo barokore abandi. Yanashimiye Leta kubw’inkunga yahaye abarokotse yabashoboje kwiyubaka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!