Ni umuhango waranzwe n’ibiganiro, imivugo, indirimbo n’imbyino.
Hanabayeho ikiganiro nyunguranabitekerezo cyagarutse ku ruhare rw’umugore mu iterambere rya sosiyete, aho abagore baganiriye ku kamaro ko kugira uruhare rugaragara mu miyoborere, mu bukungu no mu bikorwa by’iterambere.
Iki gikorwa cyanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, wari kumwe n’umugore we, Jeanne Ndatirwa.
Ubwitabire bwabo bwishimiwe n’abitabiriye iki gikorwa, bagaragaza ko ari ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye n’inkunga mu guteza imbere gahunda zigamije gushyigikira abagore no gukomeza kubaka ubumwe muri diaspora.
Ambasaderi Igor Cesar yabashimiye uko bizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore, abasaba gukomeza gushyira hamwe mu guharanira iterambere ry’igihugu.
Ati “Nishimiye kubona ko abagore b’Abanyarwanda baba muri diaspora mu Budage, mwabashije kugira amahirwe yo gushyira hamwe gukorera hamwe mu nyungu z’umuryango wanyu hano n’igihugu cyanyu. Mufite n’ibindi bikorwa byinshi mwakoze nko gutoza umuco nyarwanda, kugira uruhare mu bikorwa bya ambasade no gufasha igihugu mu mishinga y’ishoramari itandukanye.”
Yakomeje ati “Mwakwishimira ibyo mwabashije kugeraho. Mukomeze gushyiramo imbaraga no gufashanya binyuze mu kubaka umuryango mwiza, ushobora kubaka ubushuti kandi ugakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyatubyaye.”
Amb Igor César kandi yashimye uburyo n’urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa, yemeza ko ubwitabire bwarwo bushimangira ubushake mu kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu
Mu biganiro byabaye kandi abagore bagize umwanya wo gusangira ubunararibonye bwabo, ibibazo bahura na byo ndetse n’intego bafite mu buzima.
Banagaragaje ko ubufatanye, uburezi n’imiyoborere myiza y’abagore ari ingenzi mu guteza imbere sosiyete.
Iki gikorwa cyabereye i Hannover cyaranzwe n’ibyishimo, gusabana no gukomezanya, aho benshi mu bacyitabiriye bagaragaje ko basubiranye imbaraga nshya n’icyizere cyo gukomeza guteza imbere ubufatanye n’imikoranire hagati y’abagore bo muri diaspora mu gihe kiri imbere.
Amateka agaragaza ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihijwe bwa mbere mu 1911 mu bihugu birimo Autriche, Denmark, u Budage n’u Busuwisi. Nyuma yaho, Umuryango w’Abibumbye (ONU) watangiye kuwizihiza ku rwego mpuzamahanga guhera mu 1975, mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira n’iterambere ry’abagore ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!