Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya ambasade i Conakry. Waranzwe no gusangira amafunguro ya kinyarwanda, kubyina imbyino gakondo zo mu Rwanda n’ibiganiro by’ubusabane.
Ni ibirori byitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Guinea, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bwa Guinea.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea, Michel Sebera, yagarutse ku gisobanuro cy’Umuganura, yibutsa ko kuva kuri Gihanga wahanze u Rwanda, Umuganura ari inzira yo guhuza Abanyarwanda ngo basangire umusaruro w’ibyo bagezeho. Yibukije ko n’ubwo bwose Umuganura utakomeje guhabwa agaciro kawo mu gihe cy’ubukoloni, Guverinoma y’u Rwanda yawugasubije yongera kuwizihiza no kuwusobanurira abaturage baba abari mu gihugu baba n’abari hanze yacyo.
Ambasaderi Sebera yavuze kandi ko inzira y’Umuganura itarangirira ku kwizihiza umusaruro w’ubuhinzi nk’uko benshi babyibeshyaho, ko ahubwo ari igikorwa kigamije kwigisha Abanyarwanda urukundo rw’igihugu cyabo, kubahana no gufata iya mbere mu gukemura ibibazo.
Yibukije kandi ko kwizihiza Umuganura ari uburyo bwo kwishimira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Guinea ndetse no guha agaciro umuco wa Guinea kuko n’ubwo hari aho utandukaniye n’uw’u Rwanda, iyo mico yombi ishingirwaho mu iterambere ry’umugabane wose wa Afurika.
Uhagarariye Abanyarwanda baba muri iki gihugu, Theo Ntakirutimana, yavuze ko Umuganura ari uburyo bwo kwishimira intambwe zose igihugu cyateye mu nzego zose.
Yavuze ko ari igihe cyiza cyo kwishimira ibyagezweho mu burezi, mu buzima, no mu zindi nzego zose z’ubukungu bw’igihugu harimo n’ubuhinzi n’ubworozi.
Ntakirutimana na we yavuze ko Umuganura ari umwe mu migenzo ikomeye igize umuco w’Abanyarwanda kandi ko indangagaciro zirimo gusangira ibyagezweho zikwiriye gusigasirwa no guhererekanywa, abakuru bakazigisha abato



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!