00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charleroi: Abanyarwanda bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 May 2026 saa 01:15
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye/bakorera mu Mujyi wa Charleroi wo mu Bubiligi bahuriye hamwe bifatanya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni igikorwa cyateguwe nk’uko bigenda buri mwaka n’itsinda ry’Abanyarwanda batuye i Charleroi, bakanakiyobora.

Cyitabiriwe na Perezida Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Mutabazi Eugène, abahagarariye Diaspora Nyarwanda mu mijyi itandukanye y’u Bubiligi, n’abandi bari bahagarariye andi mashyirahamwe atandukanye.

Guhera tariki ya 7 Mata 2026 ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibereye mu Bubiligi byatangiriye i Bruxelles, hakurikiraho i Liège, Bruges, Namur, Louvain la Neuve, Mons, Charleroi, hakazakurikiraho Umujyi wa Tournai ku wa 30 Gicurasi, hagaheruka Umujyi wa Leuven taliki ya 6 Kamena.

Iki gikorwa cyakozwe ku wa 23 Gicurasi 2026, cyaranzwe n’ibice bitatu, birimo guhurira ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwashyizwe ahitwa “Parc Reine Astrid” aho babanje gushyira indabo.

Hakurikiyeho urugendo rutuje bita ‘marche aux flambeaux’ rwanyuze mu mihanda y’umujyi rwerekeza ku Biro Bikuru by’Umujyi wa Charleroi.

Aha ni ho Uwitonze Lydia, umwe mu bategura iki gikorwa muri Charleroi, yavugiye ijambo yibutsa impamvu yo gukora uru rugendo kandi ashimira cyane abarwitabiriye biganjemo urubyiruko.

Mu ijambo rye Boris Rwangombwa Miheto wari uhagarariye abarokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimye cyane abantu bose baturutse hirya no hino mu mijyi itandukakanye bakajya kwifatanya kwibuka.

Yashimiye cyane ubuyobozi bwa Ibuka-Mémoire & Justice buba hafi mu bikorwa byose bijyanye no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Boris Rwangombwa yashimye kandi Polisi ya Charleroi yarindiye umutekano abitabiriye gikorwa. Ati “Kuba mwese mwaje birerekana agaciro muha abo twibuka, n’icyubahiro kuri twe babatumiye kandi n’abacu twibuka.”

Yakomeje ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda nari umwana muto cyane w’myaka ibiri, ariko ubu nyuma y’imyaka 32 mpagaze imbere yanyu mpagarariye urubyiruko tungana, kugira ngo aya mateka dukomeze tuyagire ayacu ubuziraherezo nk’uko ababyeyi bacu babidutoje.”

Yakomeje avuga ko bazi neza ko atari umurage woroshye ariko bagomba kuwakirana yombi, bakazawukomeza bakawuraga n’abazabakomokaho bose.

Ati “Uyu munsi dukomeze twibuke Abatutsi barenga miliyoni bishwe barimo, ababyeyi, abavandimwe bacu n’imirynago y’inshuti yazimye burundu.”

Mutabazi Eugène uyobora umuryango wa Ibuka mu Bubiligi, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, avuga ko bahuye ngo bibuke abishwe muri Jenoside nubwo biba bitoroshye.

Ati “Urebye Jenoside yatangiye muri iriya myaka ya 59 n’indi myaka yakurikiye, barazaga bagatema abacu bakabajugunya mu mihanda, bakababuza n’uburenganzira bwo kubibuka, uyu munsi rero twishimire kuba twakwicara hano tukavuga byibura amazina yabo.”

Yasabye abitabiriye kutirara kuko ibimenyetso bya Jenoside bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Twe tugira amahirwe dufite ubuyobozi bwiza, butazatuma twongera kwicwa nk’uko byagenze mu bihe byashize. Ariko iyo urebye mu karere ubona tuzengurutswe.”

Yabasabye gukomeza gushyira hamwe, urubyiruko arusaba gukomeza gukunda u Rwanda no gukomeza kwirinda icyatandukanya Abanyarwanda.

Muri iki gikorwa kandi Lyliose Kayitare, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali, yatanze ubuhamya bw’inzira igoye yanyuzemo, agaragaza ko yibuka abe uko bishwe kugira ngo yerekane ubukana n’ubugome byakoranywe.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ubutumwa bwo mu ndirimbo buhumuriza abarokotse Jenoside bwatanzwe n’abahanzi barimo Nyiranyamibwa Suzanne na Innocent Uwineza n’ubutumwa bw’abana bavuka mu miryango y’abarokotse.

Ni umunsi wasojwe n’ijoro ry’igicaniro riyoborwa na Miheto Tatien, herekanwa amafoto amwe y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatusi, babavuga amazina, bagaruka ku buzima babanyemo bareba amasura yabo ngo batazibagirana.

Amafoto yaranze Igice cya mbere cy’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, cyatangijwe no gushyira ku rwibutso rwa Jenoside ruhereye ahitwa ’Parc Reine Astrid’

Boris Rwangombwa Miheto wari uhagarariye abarokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yashimye cyane abantu bose baturutse hirya no hino mu mijyi itandukakanye bakaza kwifatanya kwibuka, ashimira cyane ubuyobozi bwa Ibuka-Mémoire & justice gukomeza kubaba hafi
Urubyiruko rwahawe umwanya wo kuvuga ku mateka y’ababyeyi babo bakuriyemo
Uyu munsi wasojwe n’ijoro ry’igicaniro ryayobowe na Miheto Tatien
Innocent Mugwaneza yaririmbye indirimbo ze zo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, agendeye ku mateka yabo mu muryango we bishwe
Nyiranyamibwa Suzanne ahoza abitabiriye Kwibuka32 i Charleroi mu ndirimbo zituje yahimbye zo kwibuka
Lyliose Kayitare, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali atanga ubuhamya
Uwitonze Lydia, umwe mu bategura iki gikorwa muri Charleroi, wabayoboye ibice bibiri bibanza yafashe ijambo yibutsa impamvu yo gukora uru rugendo kandi ashimira cyane abarwitabiriye biganjemo urubyiruko
Mutabazi Eugène uyobora Umuryango wa Ibuka mu Bubiligi yasabye urubyiruko gukomeza gukunda u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages