Umuhango w’itabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo hari kandi n’abahagarariye ubuyobozi bw’ako karere, umushyitsi mukuru akaba yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko (West Australia Parliament) Hon. Chris Tallentire.
Hari kandi Umukuru wa Polisi, Uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abanyafrika batuye muli Western Australia, rigizwe cyane n’ibihugu nka Afurika y’epfo, Malawi, Zambia, Liberia, RDC, Nigeria n’abandi, nk’uko twabitangarijwe na Claude Manzi umwe mu bateguye uyu muhango.
Hon. Chris Tallentire yashimiye abateguye uyu muhango kuba bamutumiye, avuga ko yifatanyije n’abiciwe imiryango yabo muri jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza ashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu rwego rw’ imiyoborere myiza, umutekano, ubwiyunge, guteza imbere abagore ndetse n’ubukungu muri rusange.
Mu ijambo uhagarariye ishyirahamwe ry’Abanyafurika batuye i Perth, Joe Tuazama yashimiye abateguye igikorwa cyo kwibuka kuko bizafasha urubyiruko kwirinda ibibi rukaba koko amizero y Afurika.
Uhagarariye Polisi mu burengerazuba bwa Australia na we yashimiye impamvu n’itegurwa ry’igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ndetse anatangaza ko azarusura muri Nzeri uyu mwaka.
Ijambo rikuru ryari ryateguriwe uwo munsi ryasomwe n’umwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda batuye aho, Kévin Nyungura, washimye uko bakangurira urubyiruko kutibagirwa ngo na bo batazaca mu bihe bibi, ko ahubwo bazashaka icyazana amahoro cyose, avuga ko atasoza ijambo adashimiye abasore n’inkumi bitanze kugirango bahagarike jenoside, ati “dushimiye FPR kubera ubwitange ndetse n’ibyiza ikomeje kugaragaza mu guteza imbere igihugu cyacu”.
Umuhango wasojwe no gusangira amafunguro yateguwe n’abanyarwandakazi batuye Perth.



















TANGA IGITEKEREZO