Ni igikorwa cyakozwe ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, nyuma y’indi mijyi yo mu Bubiligi yateguye igikorwa nk’iki irimo Bruxelles, Liége, Bruges, Namur, Ottigni-Louvain-La-Neuve.
Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwahereye ahitwa Marnixplaats-Antwerpen rusorezwa kuri ‘Palais de Justice’. Hatangiwe n’ibiganiro byatanzwe n’urubyiruko ruri mu bategura iki gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma hakurikiyeho igice cya kabiri cyabereye mu karere ka Berchem mu mujyi wa Anvers, ahakozwe umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere, hagatangwa ibiganiro n’ubuhamya. Umuhanzi Lionel Sentore yaririmbye indirimbo zo kwibuka.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Anvers (DRB-Rugali Anvers), Steve Rugamba, yashimiye abifatanyije nabo muri iki gikorwa.
Ati “Uyu munsi turi hano kwibuka abacu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko kandi turi hano dukora ikintu gikomeye cyane: guha agaciro abacu, kurinda ukuri kwabo no kurinda amateka yacu. Ntabwo turi hano gusa kubera agahinda. Turi hano kubera icyubahiro. Turi hano kugira ngo twibuke neza abacu bishwe. Turibuka abayeyi, abavandimwe n’inshuti, bambuwe ubuzima kuva mu 1959 kugeza mu 1994.”
Rugamba yakomeje avuga ko kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma mu mateka gusa, ahubwo ari no kwigenera icyerekezo.
Ati “Kwibuka si ukureba inyuma gusa. Kwibuka ni no kurinda agaciro. Ni ukwibutsa ko nta wundi ugomba kutubwira abo turi bo. Nta wundi ugomba kugena agaciro kacu. Nta wundi ugomba kudusobanurira amateka yacu mu buryo bushaka kutugabanya.”
“Uyu munsi, cyane cyane hano mu Bubiligi, hano muri Flandre, hano muri Antwerp, ibi birakomeye kurusha mbere. Kuko hari abahakana ukuri. Hari abapfobya amateka yacu. Hari abantu bashaka kudusubiza mu bihe bya kera, mu bihe aho agaciro kacu kagabanywaga, aho abandi bashakaga kutugenera abo turi bo, ariko tugomba kubivuga neza kandi tudatinya, ntituzabyemera ukundi. Ntituzongera kwemera ko abandi baduhitiramo abo turi bo.”
Yakomeje yibutsa urubyiruko ko rufite inshingano yo gusigasira aya mateka y’u Rwanda.
Ati “Ntidukwiriye gutegereza ko abandi bavuga amateka yacu mu mwanya wacu. Ntidukwiriye gutegereza ko abandi baha agaciro amateka yacu n’abo turi bo, niba twe ubwacu tutabanje kukiha.”
Umunyamabanga wa Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Claire Kayirangwa, yasabye urubyiruko gukomeza gufata mu biganza byabo aya mateka, kandi bakirinda urwango kuko ntacyo rumaze uretse ikibi, abasaba guharanira ukuri.
Yashimiye cyane Ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, avuga ko “iyo bitaba ibyo ubu ntabwo tuba tuvuga gutya aya mateka.”
Yashimiye kandi Perezida Paul Kagame kubera ukuntu akomeje guteza imbere u Rwanda, ubu igihugu kikaba kirangwa n’ubumwe bw’Abanyarwanda, nta vangura iryo ariryo ryose.
Igice cya gatatu cy’uyu munsi cyaranzwe n’ijoro ry’igicaniro ryayobowe na Miheto Tatien, hatangwa ubuhamya, bareba amafoto amwe mu yabashije kuboneka ya bamwe mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibikorwa byo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Bubiligi byatangiye kuva tariki ya 7 Mata 2026, bikaba bizakomereza mu mijyi ya Mons, Charleroi, Tournai na Leuven.
Reba amafoto yaranze iki gikorwa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!