00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Ambasade y’u Rwanda yatangije ibirori by’Umuganura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2026 saa 01:45
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibirori byo kwizihiza Umunsi w’ Umuganura, bibimburira ibizakomeza kubera mu miryango itandukanye y’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanyarwanda basabwa gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryarwo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Kanama 2026. Cyitabiriwe n’abahagarariye Abanyarwanda batuye mu bice bya Washington DC, Maryland na Virginia, inshuti z’u Rwanda n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Amerika n’ imiryango yabo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye Abanyarwanda baba muri iki gihugu bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, agaragaza ko buri wese akwiriye gukomeza kureba umusanzu yatanga kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

Yashimangiye ko Umuganura urenze kwizihiza umusaruro wabonetse, ahubwo ari umwanya wo kwishimira, kuzirikana umusaruro wo gukorera hamwe, gusangira ibyagezweho no kwiyemeza kongera imbaraga mu byo Abanyarwanda bakora.

Ati “Buri Munyarwanda, yaba ari mu gihugu cyangwa mu mahanga, afite imbuto agomba gutera, uruhare agomba kugira n’inshingano yo gufasha kubaka u Rwanda twifuza kuzasigira abazadukomokaho. Nimureke twese dufate uyu munsi, dukomeza kumva ko ari inshingano zacu kugira uruhare mu kugena u Rwanda twifuza.”

Ambasaderi Mukantabana yibukije ko kuva na kera Umuganura wasobanuraga gusangira n’abandi ariko bagahuza n’imbaraga kugira ngo igihugu gitere imbere aho kuba ba nyamwigendaho.

Yavuze ko kandi Abanyarwanda bashima aho bamaze kugera mu iterambere, yibutsa uburyo u Rwanda rwateye imbere nko ku bukungu, aho bwazamutse ku kigero cya 9,4% mu 2025 no ku kigero cya 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026.

Ati “Ni byinshi twishimira. Ubuhinzi bwateye imbere ku kigero cya 7% inganda zizamukaho 7% serivisi zizamukaho 9%. Byose bitwereka ko ari abaturage n’abayobozi babo babigizemo uruhare kugira ngo tube tugeze aha.”

Amb Mukantabana yavuze ko Umuganura waguwe uva ku gusangira umusaruro wabonetse bigera mu guteza imbere ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubukerarugendo no gushakira amahirwe abo mu kiragano kiri imbere.

Ati “Ni urugendo rukomeza. Noneho ku Banyarwanda cyane cyane bari hano mu mahanga, Umuganura utwibutsa ko kuba mu mahanga bitagabanya kuba Umunyarwanda cyangwa kubana n’u Rwanda.”

Amb Mukantabana yibukije ko Abanyarwanda baba mu mahanga ko bakomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye bagiramo uruhare.

Yatanze urugero rwa miliyoni 640$ yoherejwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu 2025.

Ni amafaranga yakomeje kwiyongera mu myaka ine yari ishize aho yavuye kuri miliyoni 379$ mu 2021 agera kuri miliyoni 461$ mu 2022, ariyongera agera kuri miliyoni 505$ mu 2023, icyakora mu 2024 aragabanyuka agera kuri miliyoni 502$.

Ibirori by’Umuganura ku rwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizabera muri Leta ya Utah ku wa 22 Kanama 2026.

Ku rwego rw’igihugu, ibirori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura wa 2026 byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Rwimbogo, ku wa 07 Kanama 2026.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kureba Umuganura mu isura yo kwishimira kubaho kandi neza, ibidashoboka ku muntu wazonzwe n’inzoga z’ibyuma n’ibindi biyobyabwenge.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda
Hari hateguwe amafunguro agaragaza Umuco Nyarwanda
Abana na bo bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ibirori by’Umuganura
Ambasaderi Mathilde Mukantabana aha abana amata
Umutsima w'amasaka imyumbati n'ibindi biryo gakondo biri mu byari byateguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages