Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, yasabye abashoramari bo muri iki gihugu n’abifuza kuba abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu nzego zinyuranye, kubyaza amahirwe igihugu cyabashyiriyeho.
Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira ishoramari iryo ari ryo ryose, ashimangira ko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu korohereza abarugana bashaka kurushoramo imari.
Ambasaderi Kimonyo yashishikarije abari aho gusura u Rwanda, bakareba amahirwe menshi ahari mu nzego zinyuraranye.
Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye bwa Ambadase y’u Rwanda mu Bushinwa, Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga mu Ntara ya Hubei, Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi Mpuzamahanga [China Council for the Promotion of International Trade].
Bafatanyije kandi n’Inama ihuza u Bushinwa na Afurika ku iterambere ry’Inganda [China-Africa Industrial Forum- CAIF].
Gahunda ya ‘Meet Rwanda in China’ iri kubera Mujyi wa Wuhan hagati ya tariki ya 1 n’iya 2 Kanama 2025, ni urubuga rugamije kumurika amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda n’ibicuruzwa bihakorerwa [Made in Rwanda].
Igamije kandi guteza imbere ubukerarugendo n’umuco, no guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu Bushinwa kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Magingo aya u Bushinwa ni cyo gihugu kiza imbere y’ibindi mu gukora ishoramari mu Rwanda [foreign direct investment, FDI], ndetse hakanoherezwayo ibicuruzwa byinshi biturutse mu Rwanda.
Biteganyijwe ko iyi gahunda iri kuba izafasha kurushaho gukomeza umubano usanzweho.
‘Meet Rwanda in China’ izaba urubuga ruhoraho ruzajya ruhuza Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Happening now: Day 1 of the Meet Rwanda in China event kicks off with a high-level business forum that has brought together over 200 Chinese enterprises from various sectors. #InvestinRwanda #MeetRwandainChina pic.twitter.com/Bo7OJKuLWO
— Rwanda Embassy | China (@RwandaInChina) August 1, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!