00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Bakuramutsa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Autriche

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 March 2026 saa 10:33
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi n’a mashami y’Umuryango w’Abibumbye ari i Genève, Urujeni Bakuramutsa, yashyikiririje Perezida wa Autriche Alexander Van der Bellen, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cy’u Burayi bwo Hagati.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, kibera mu Ngoro ya Perezida izwi nka Hofburg iri i Vienne. Ni igikorwa kerekana gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Abayobozi bo ku mpande zombi biyemeje gukomeza umubano, ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Autriche mu nzego zitandukanye.

Mu ruzinduko yagiriye i Vienne, Ambasaderi Bakuramutsa yahuye n’abandi bayobozi batandukanye b’iki gihugu.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ubufanye mu nzego z’ingenzi nk’ubucuruzi, ishoramari, guhanga ibishya, ubukerarugendo guteza imbere umuco n’ubundi bufatanye butandukanye.

Ku wa 9 Werurwe 2026 ni bwo Ambasaderi Bakuramutsa yashyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Autriche, Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’u Burayi muri Autriche,Nikolaus Marschik.

Ubwo yari i Vienne, Ambasaderi Bakuramutsa yanahuye n’Intumwa ya Chancelier wa Autriche, Peter Launsky-Tieffenthal, baganira ku kubyaza umusaruro amahirwe y’ubufatanye hagati y’impande zombi ndetse no gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Autriche urahamye. Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye. Binyuze mu Rwego rw’Iterambere rwa Autriche (ADA), iki gihugu gitera inkunga imishinga itandukanye yo mu Rwanda, irimo ijyanye n’isuku n’isukura, kugeza amazi meza ku baturage, guteza imbere urubyiruko, ihangwa ry’akazi no guteza imbere ubutabera.

Nko mu 2022 U Rwanda na Autriche byasinye amasezerano mu birebana n’ubwikorezi bwo mu kirere yari yitezweho koroshya urujya n’uruza by’umwihariko mu bakora ubucuruzi.

Aya masezerano yari akubiyemo zimwe mu ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere aho harebwe mu mategeko n’amabwiriza agenga ibihugu byombi mu birebana n’ubwikorezi bwo mu kirere, ibiciro by’ingendo ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ambasaderi Bakuramutsa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Autriche
Ambasaderi Bakuramutsa i Vienne muri Autriche aho yari agiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Autriche
Ambasaderi Bakuramutsa yagiranye ibiganiro bitandukanye n'abayobozi bo muri Autriche bigamije guteza imbere umubano w'iki gihugu n'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages