Erixon Kabera w’imyaka 43 yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, agwa mu mujyi wa Hamilton nyuma yo kuraswa na polisi yo muri uwo mujyi.
Mu butumwa yatambukije, Ambasade yatangaje ko yihanganisha cyane umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze ndetse n’Umuryango Nyarwanda muri Canada muri ibi bihe byo kumwunamira.
Ambasade yagize iti “Erixon Kabera azahora yibukwa nk’umuyobozi w’icyitegererezo, umubyeyi w’intangarugero, umugabo wita ku muryango, inshuti y’abantu benshi, kandi wari ufite imico mwiza.”
“Ubuyobozi bwe n’uruhare yagize bizahabwa agaciro iteka. Twifatanyije namwe mwese muri ibi bihe bikomeye kandi amasengesho yacu ari kumwe namwe.”
Urwego rushinzwe iperereza [Special Investigation Unit, SIU] rw’Intara ya Ontario, rwatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatandatu, abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo “uri kwitwara mu buryo buteye ubwoba”.
Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y’abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi “bavuganye n’uwo muntu”, rwongeraho ko “abapolisi babiri barashishije imbunda zabo” amasasu akamufata.
Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, “bikavamo gukomereka kw’uwo mugabo, n’umupolisi, kubera amasasu”.
Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko “nta kiboneka ko uwo mugabo yarashishije imbunda”, ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.
Umukuru w’ihuriro ry’abapolisi muri Hamiliton yavuze ko atavuga ku byabaye kuko SIU ikiri gukora iperereza.
Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada bamaze iminsi basaba ubuyobozi bw’icyo gihugu gutanga ubutabera kuri Erixon Kabera.
— Rwanda in Canada (@RwandainCanada) November 16, 2024
Kurikira ikiganiro gikubiyemo ibivugwa ku rupfu rwa Kabera
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!