Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Mata 2026, biba indi ntambwe ikomeye mu guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Tunisia.
Amb Umutoni washinzwe guhagararira u Rwanda muri Tunisia afite icyicaro i Rabat muri Maroc.
Ubusanzwe Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ni yo ireberera inyungu z’u Rwanda Tunisie na Mauritanie.
Amb Mutioni na Minisitiri Mohamed Ali Nafti bagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano usanzwe w’ibihugu byombi ndetse bareba n’uburyo bakomeza gufatanya mu guteza imbere intego ibihugu byombi bisangiye.
U Rwanda na Tunisia bifatanya mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n’ubwikorezi. Muri Gashyantare 2020, u Rwanda na Tunisia byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, yagombaga gutuma sosiyete z’ubwikorezi zikorera ingendo mu kirere cy’ibihugu byombi.
Yasinyiwe mu nama ya 33 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Tunisia ni kimwe mu bihugu bikora ku Nyanja ya Méditerranée. Ifite ubuso bwa kilometero kare 163.610, ikagira abaturage barenga miliyoni 12,3. Icyarabu ni rwo rurimi ruhuza Abanya-Tunisia cyane, hagakoreshwa Idinari rya Tunisia nk’ifaranga ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!