Ni igihembo yahawe mu nama izwi nka ‘Christmas Conference’ yateguwe n’ikigo gikora ubusesenguzi n’ikusanyamakuru ‘THINKTANK’, ku bufatanye n’ikigo cyo muri Pologne gishinzwe ibijyanye n’imibanire y’ibihugu.
Iyi nama yitabiriwe n’abaminisitiri, ba ambasaderi n’inzobere mu bya dipolomasi.
Iki gihembo Amb. Shyaka yahawe gishimangira imbaraga z’u Rwanda mu bikorwa bya dipolomasi, cyane cyane muri Pologne, no mu gukomeza ubufatanye bw’Isi.
Yavuze ko “iki gihembo kirantunguye ndetse kirushaho kuntera imbaraga zo gushimangira umubano w’u Rwanda na Pologne, urangwa no kungukirwamo n’impande zombi, ndetse ukagenda urushaho gutera imbere ari nako ugana mu cyerekezo cyiza.”
Uretse Amb. Shyaka hahembwe kandi Ambasaderi w’u Butaliyani na Uzbekistan.
Amb Shyaka yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne muri Kamena 2021, aba uwa mbere woherejwe muri icyo gihugu kuko aribwo u Rwanda rwari rufunguyeyo ambasade.
Ku wa 7 Ukuboza 2021, ni bwo Amb Prof Shyaka yashyikirije Perezida Duda inyandiko zimwemerera guhagararirayo u Rwanda.
Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ni yo ya mbere yafunguwe mu Burayi bwo Hagati, burimo ibihugu bya Pologne, Hongrie, Chechia, Slovakia, Romania, ndetse n’agace ka Balkans.
Muri aka Karere k’u Burayi karimo amahirwe menshi, mu by’ikoranabuhanga, ubukungu, ubumenyi n’uburezi muri rusange.
Uyu munsi Pologne ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyigamo abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda kurusha ahandi, guhera mu 2018, buri mwaka cyakira abasaga 600.
Mu ruzinduko rwa Perezida Andrzej Duda i Kigali muri Gashyantare 2024, ibihugu byombi byasinye amasezerano ajyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije, ashyiraho urufatiro rwo kwagura ubufatanye mu by’ubukungu.
Uburezi buracyari inkingi ikomeye muri ubu bufatanye, kuko Inama ya 2022 ya Rwanda–Pologne ku birebana n’uburezi yatumye hashyirwaho amasezerano y’ubufatanye hagati ya za kaminuza zitandukanye, kandi Pologne yakiriye abarenga 1.500 b’Abanyarwanda bigayo, ikaba ari bo banyamahanga benshi baturuka mu gihugu kimwe.
Ubufatanye mu by’ishoramari na bwo bwakomeje kugarukwaho kenshi. Mu 2022, impande zombi zashyize umukono ku masezerano atatu y’ubufatanye, harimo n’ahuza ibigo bishinzwe gushora imari mu bihugu byombi, mu Nama y’Abacuruzi ya Pologne na Rwanda yabereye i Kigali.
Umubano wa dipolomasi na wo wiyongereye mu myaka ishize, u Rwanda rufungura ambasade yarwo i Varsovie mu 2021, na ho Pologne ikurikurikiraho ifungura iya Kigali mu mwaka wakurikiyeho.
Ku wa 13 Ugushyingo 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye ubufatanye bwo mu kirere buzwi nka BASA Agreement (Basic Air Service Agreement).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!