00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Rwamucyo yeretse Abanyarwanda baba muri Kenya amahirwe bashyiriweho n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 July 2026 saa 10:39
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Rwamucyo Ernest yasuye Abanyarwanda batuye mu Karere ka Nyeri muri Kenya aho yitabiriye umukino wa ¼ w’irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe y’Abanyarwanda batuye mu bice bya Kenya, rizwi nka ‘Rwanda Community in Kenya Imena Cup’.

Uyu mukino wabaye ku wa 25 Nyakanga 2026, wahuje Elite FC yo mu Karere ka Nyeri na Vision de la Jeunesse FC yo mu Karere ka Embu.

Ni umukino warangiye ikipe zombi zinganya ibitego 2-2, Vision de la Jeunesse FC iza gutsinda Elite FC kuri penaliti, itsindira itike yo gukomeza muri ½.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri uteganyijwe ku wa 17 Ukwakira 2026, ukazabera mu Mujyi wa Nairobi.

Nyuma y’uyu mukino, Ambasaderi Rwamucyo yahuye n’Abanyarwanda 200 baturutse mu turere twa Nyeri, Embu na Meru.

Yashimiye amakipe yitabiriye iri rushanwa, aho yashimangiye ko rigamije kuzamura impano z’urubyiruko ndetse no kwimakaza ubumwe no gukorera hamwe mu Banyarwanda batuye muri iki gihugu.

Yagize ati “U Rwanda ruha agaciro umusanzu udasanzwe urubyiruko rutanga mu iterambere ry’igihugu, ari na yo mpamvu ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame budahwema gushyiraho gahunda ziteza imbere urubyiruko no kubaha amahirwe yo gukorera igihugu mu nshingano zitandukanye. Iri rushanwa rya Rwanda Community in Kenya Imena Cup na ryo rigamije kuzamura impano z’urubyiruko.”

Amb. Rwamucyo yongeye kwibutsa Abanyarwanda batuye muri Kenya gukomeza kurangwa n’indagagaciro z’umuco Nyarwanda zirimo ubumwe, gukunda igihugu no gukunda umurimo bakiteza imbere batibagiwe n’imiryango yabo.

Yanasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi zibicira ejo hazaza heza zirimo kwijandika mu nzoga, urugomo n’ibiyobyabwenge, abibutsa ko ari bo maboko y’igihugu.

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Kenya, Dr. Butare Innocent, na we yasabye Abanyarwanda batuye muri iki gihugu guhagararura u Rwanda neza aho bari hose, ndetse bakubahiriza amategeko agenga igihugu babamo.

Dr. Butare yanakanguriye Abanyarwanda batuye muri Kenya kwizigamira mu bimina ndetse ababishoboye bagashora imari muri gahunda z’ishoramari zashyizweho na leta y’u Rwanda zirimo Ejo Heza na RNIT-Iterambere Fund.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages