Urugendo rwa Amb. Rosemary Mbabazi muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki 6 Werurwe 2025, rwari urwo kugira ngo atange impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Nyuma yo gutanga izi mpapuro, Ambasaderi Rosemary Mbabazi yatangarije itangazamakuru, ku ngoro ya Perezida wa Côte d’Ivoire, ko yiteguye gufatanya na Guverinoma y’icyo gihugu mu kwimakaza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire.
Imikoranire hagati y’ibihugu byombi isanzwe ari myiza bigaragazwa n’amasezerano atandukanye yagiye asinywa harimo ay’ubufatanye mu bikorwa by’ingendo zo mu kirere azwi nka ‘bilateral air service agreement,’ ay’ikurwaho rya Visa ku baturage b’ibihugu byombi bakorera ingendo muri Côte d’Ivoire cyangwa mu Rwanda, ndetse n’andi atundukanye.
Nyuma y’iki gikorwa, Amb. Rosemary Mbabazi yahuye n’Abanyarwanda batuye kandi bakanakorera imirimo muri Côte d’Ivoire, bagirana ubusabane ahanini bwari bugamije kwifatanya mu gushima intambwe yagezweho mu mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
Yasabye aba banyarwanda gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwiteza imbere no gusangiza amahirwe bagenzi babo mu ishoramari n’ibindi bikorwa mu mirimo itandukanye, ari na ko bazirikana igihugu cyabo mu bikorwa bakorera muri Côte d’Ivoire. Yabashishikarije kwimakaza ibicuruzwa by’iwabo mu Rwanda mu bucuruzi.
Yagize ati “Hari byinshi byiza biri mu nzira, ariko byose bishoboka iyo twashyize hamwe kuko ari bwo tumenya ayo mahirwe, namwe tubasigiye amabendera, muri ba Ambasaderi beza, aho muri hose mujye muvuga amahirwe y’igihugu cyacu, mudushakire imbuto n’amaboko, aho mubonye amahirwe y’imirimo aho mukora muhamagare Abanyarwanda [...] biradushimisha iyo tuje tugasanga muteye imbere mumeze neza.”
Uyu mwanya kandi wabaye n’urubuga aho Ambasaderi yasangije Abanyarwanda bakorera muri iki gihugu amakuru atandukanye arebana n’ubuzima bw’igihugu cyabo, abashimira uko bahora bafata iya mbere mu kwitabira gahunda zose Leta y’u Rwanda itegura.
Amb. Rosemary Mbabazi yaboneyeho no guha Abanyarwanda amakuru agendanye n’ibibazo by’umutekano muke umaze iminsi mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yababwiye ko u Rwanda rutekanye kandi ko Leta yakoze ibyangombwa byose ngo irengere ubuzima bw’Abanyarwanda ngo budahungabanywa n’ibibazo biterwa n’imiyoborere mibi muri aba baturanyi b’u Rwanda.
Amb. Rosemary Mbabazi watanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Côte d’Ivoire, ni umwanya afatanya no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana aho asanzwe afite icyicaro, muri Repubulika ya Benin, Liberia, Sierra Leone na Togo.
Muri Côte d’Ivoire habarirwa Abanyarwanda basaga 300. Hari abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi, abakora mu bigo bitandukanye biri muri iki gihugu, imiryango yabo ndetse n’abandi batandukanye.
Abanyarwanda bakorera imirimo muri iki gihugu bishimiye intambwe ikomeje guterwa mu gukomeza umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Côte d’Ivoire ndetse basezeranya Ambasaderi ko biyemeje gufatanya ngo nabo bagire uruhare rufatika mu kwishakamo ibisubizo no kwigira ku Rwanda.
Bamwe muri aba Banyarwanda bakomoje ku bitekerezo byo kongera umusanzu wabo mu kwizigamira mu Rwanda babinyujije mu kigega cya ‘Ejo Heza’ ndetse no mu bindi.































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!