00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Busabizwa yahaye Perezida Nguema impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Gabon

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 March 2026 saa 04:36
Yasuwe :

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Libreville.

Mu kiganiro gito bagiranye, Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema yahaye ikaze Amb.Busabizwa, anamumenyesha ko yishimira umubano n’ubucuti u Rwanda na Gabon bifitanye, kandi ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, riri ku rwego rushimishije.

Yashimye kandi uruhare rwa Perezida Paul Kagame muri gahunda yo kuzamura ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe .

Ambasaderi Busabizwa nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida Paul Kagame, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Gabon isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Yijeje Perezida Nguema ko azakomeza gushimangira ubufatanye ndetse n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane, ubukerarugendo, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bifitiye akamaro ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Gabon watangiye mu bihe bya nyuma gato y’ubwigenge. Bikorana ahanini bibinyujije mu miryango mpuzamahanga bihuriyeho irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’ibihugu bikoresha Igifaransa, La Francophonie.

Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Umuvunyi, na Gabon yari ihagarariwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa.

Mu Ukwakira 2023, hatangiye ibihe bishya mu mubano w’ibihugu byombi ubwo Perezida Nguema yasuraga u Rwanda. Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ubufatanye bwakongererwa imbaraga kandi iki kiganiro cyatanze umusaruro mwiza.

Perezida Kagame na Nguema bumvikanye ko u Rwanda na Gabon bizifatanya mu guteza imbere urwego rw’uburezi, ubucuruzi, ubukungu, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Nguema wari uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igikorwa cyashimangiye umubano mwiza uri hagati ya Gabon n’u Rwanda.

Amb. Busabizwa yahaye Perezida Nguema impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Gabon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages