By’umwihariko, Perezida Kagame yaherukaga guhurira n’Abanyarwanda muri uyu mujyi mu 2010 mu munsi nawo utagira uko usa aho yaganiriye n’abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’u Burayi ku mateka yaranze igihugu n’iterambere rikwiriye urw’imisozi igihumbi.
Kuva Rwanda Day yabaho, u Bubiligi bubaye kimwe mu bihugu byagize umugisha wo kuyakira. Mu bice bitandukanye, abanyarwanda bafashe imodoka berekeza mu Mujyi wa Ghent uri mu birometero 53 uvuye i Bruxelles. Babukereye bitwaje amabendera n’ibindi birango bigaragaza ko ari abanyarwanda
Kuri gahunda biteganyijwe ko Abanyarwanda batangira kugera kuri Flanders Expo aho uyu munsi uri bubere ku isaha ya saa tanu akaba ari nabwo ibikorwa byo kwandika abitabiriye biri butangire.
Muri uwo mwanya, muri Flanders Expo isanzwe iberamo ibitaramo n’imikino imwe n’imwe nkaho mu 2015 habereye umukino wa nyuma w’igikombe cya Davis Cup, abantu baraba basusurutswa n’Umunyarwandakazi Flora Nyirimbabazi [Dj Princess Flor].
Ahagana saa munani, itorero ribyina gakondo ndetse n’abahanzi barimo Jali, Inki, Soul T barakomerezaho basusurutsa abitabiriye uyu munsi. Biteganyijwe ko ahagana saa 16:30 aribwo Perezida Kagame aza kugera muri Flanders Expo, ijambo ry’umunsi akarigeza ku Banyarwanda bitabiriye uyu munsi n’abari mu mpande zose z’isi bari bukurikire iki gikorwa saa 17:00.
Nyuma y’impanuro z’Umukuru w’Igihugu hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo kuganira ndetse no gusabana aho abandi bahanzi barimo King James na Teta Diane baza gususurutsa abitabiriye uyu munsi.
Ku bari mu Rwanda n’abandi batitabiriye uyu munsi, IGIHE turahababereye aho tuza kubagezaho uko byifashe umunota ku wundi mu nkuru n’amafoto. Ni mu gihe kandi iki gikorwa kiza gutambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.





Abaturutse mu Mujyi wa Liège berekeje Ghent






Izindi nkuru wasoma:
– Imiterere ya ‘Ghent’, Umujyi ugiye kwakira Rwanda Day ya mbere mu Bubiligi
– Abanyarwanda bagera ku 4000 bategerejwe kuri ‘Flanders Expo’, ahagiye kubera Rwanda Day
Amafoto: Jessica Rutayisire - IGIHE -Bruxelles
TANGA IGITEKEREZO