Kuva mu 2010, uyu munsi wasize amateka akomeye mu mpande zose z’isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho wabereye.
Ni ibihe bidasanzwe byatangiye mu Ukuboza 2010 nubwo uyu munsi utari wakiswe Rwanda Day, aho Perezida Kagame yahaye impanuro abanyarwanda basaga 2400 baba mu Bubiligi; abashishikariza ko bakwiye ‘kwiyizera aho gutegereza ak’i muhana’.
Rwanda Day mu nyito ku nshuro ya mbere yabaye muri Kanama i Chicago ahari abasaga ibihumbi bine, muri uwo mwaka kandi muri Nzeri itaha i Paris mu Bufaransa aho yitabiriwe n’abasaga 3700.
Umwaka wakuriyeho yabereye muri Leta ya Massachusetts mu Mujyi wa Boston ahari abanyarwanda basaga 3000 aho Perezida Kagame yavugiye ati “ntidukwiye kwemerera uwo ariwe wese kugena ab0 dukwiye kuba.”
Toronto,Londres,Atlanta, Amsterdam na San Francisco nayo yakurikiye indi mijyi igira umugisha wo kwakira uyu munsi udasanzwe.
Kugeza ubu umubare w’abazitabira Rwanda Day mu Bubiligi n’aho izabera ntibiratangazwa, gusa byitezwe ko bizaba ari umunsi udasanzwe kuko ari igihugu gicumbikiye Abanyarwanda bagera ku 35 000, ndetse n’abo mu bihugu bihana imbibi bahize kutazatangwa.
Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abanyarwanda baba mu Bubiligi mu Ukuboza 2010



Chicago ku ya 10 na 11 Kamena 2011













Paris ku ya 11 Nzeri 2011











Boston ku ya 28 na 29 Nzeri 2012













Toronto ku ya 20 Nzeri 2013










Londres ku ya 15 Gicurasi 2013










Atlanta ku ya 19 na 20 Gicurasi 2014

















Amsterdam ku ya 3 Ukwakira 2015















Rwanda Cultural Day i San Francisco ku ya 24 Nzeri 2016














Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO