Musaniwabo yari gihigu cy’u Budage aho yigaga ubuforomo bujyanye no kwita ku basheshe akanguhe nk’umwuga.
Amakuru IGIHE ifite avuga ko yabuze mu matariki 29 Ukwakira 2024, ndetse Polisi yo mu mujyi wa Stuttgart iri gukora iperereza riganisha mu gushaka amakuru nyayo y’urupfu rwe.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Budage, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yishwe urupfu rubi, aho yaje kuboneka ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2024.
Ati “Bamubonye ahantu mu mugezi. Ni umuntu wamubonye yitambukira, ibyo Polisi ivuga ni uko bamubonye amaze iminsi apfuye, ntabwo bavuga ko uwo munsi ari wo yitabyeho Imana. Icyo dutegereje ubu ni ukumenya ikizava mu iperereza.”
Uyu mukobwa w’imyaka 26 yari amaze umwaka umwe mu Budage ndetse agace yari atuyemo kabamo abanyarwanda babarirwa muri 50.
Ati “Ni ibyago nyine bigwirira umuryango mugari, iki ni ikintu cyaduhungabanyije mu muryango hano w’Abanyarwanda kuko yari umukobwa ukiri muto, imyaka 26 yari afite imbere heza urumva yaje kwiga anakora, ubuzima bwe bwari bwiza imbere ye none akaba yaragiriwe icyo gikorwa cyo kwicwa ni ikintu kibabaje cyane.”
Ati: Abatuye mu mujyi wa Stuttgart ku wa Kabiri bagiye aho umurambo we bawusanze bahashyira indabo n’urumuri, ndetse hari gahunda y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 bazasubirayo kumwibuka.
Akomeza agira Ati “Icyo twakora ni ugukomeza kumwibuka tukaba hafi umuryango ari na byo byatumye dushaka uko twakohereza umurambo we mu Rwanda aho uzaruhukira bwa nyuma. Tugafasha cyane na mukuru we utarabashije kuza mu Budage.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!