Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 mu Rwanda no mu banyarwanda baba mu mahanga bimaze iminsi bitangijwe, hibukwa abatutsi basaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100 gusa.
Binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, kuri uyu wa 14 Mata 2021 Abanyarwanda batuye muri iki gihugu barimo abanyeshuri n’abandi bakora imirimo inyuranye, abambasaderi bane barimo uwa Eswatini, Ghana, Mali na Haiti ndetse n’umwarimu wo muri Nigeria i Doha.
Abahagarariye ibihugu byabo muri Qatar bitabiriye uyu muhango, bagarutse ku buryo Jenoside yabaye mu gihe gito kandi igahitana abantu benshi bifatwa nk’ubugome ndenga kamere yakoranywe maze basaba abayirokotse guharanira kubana mu bumwe, ubwiyunge n’amahoro.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura yatangaje ko nubwo ntawasubiza ibihe inyuma ariko ibyabaye bikwiye gukumirwa kugira ngo bitazongera kuba ukundi.
Ati “Uyu munsi turibuka abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu bishwe bazira uko bavutse. Nabo bari abantu nkanjye nawe kandi bari bafite inzozi bifuza kugeraho bubaka imiryango yabo n’igihugu cyacu.”
Yavuze ko kwibuka bizahora ari inshingano ya buri wese, kugira ngo amateka atazazima ahubwo ahore yibukwa mu banyarwanda aho bari hose.
Amb. Nkulikiyimfura yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside bataragezwa mu butabera habaho imbaraga bagafatwa, bigakorwa no kubayihakana n’abayipfobya.
Ati “ Kugeza abakoze Jenoside n’abayipfobya imbere y’ubutabera, bifasha komora ibikomere by’abarokotse n’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu muryango wabayemo Jenoside. Biteye ipfunwe kubona imyaka 27 ishize hakigaragara abapfobya. Aba bagaragara nk’abakomeje kongera ububabare.”
Ibikorwa byo kwibuka birakomeje mu gihe cy’iminsi 100 haba ku banyarwanda bari mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!