Intore Massamba washimye iyi gahunda avuga ko kera kuvuga u Rwanda bitashobokaga kuri bamwe aho benshi bagiraga ipfunwe bagahitamo kwiyitirira ibindi bihugu babeshya ko ari byo bakomokamo.
Yagize ati “Kera twagiraga ubwoba ukihisha ukavuga ko utari Umunyarwanda, kubera ko kuvuga u Rwanda bitashobokeraga bamwe. Noneho ubu u Rwanda ni igihugu cyubashywe, Abanyarwanda ni bo bayoboye imiryango ikomeye ku Isi irimo Francophonie, Commonwealth n’iyindi. Buri wese atewe ishema no kwitwa Umunyarwanda aho yajya hose”
Uyu muhanzi avuga ko bimwe mu byo ahishiye abazitabira iki gitaramo ari zimwe mu ndirimbo zibakumbuza igihugu cyabo ndetse n’intashyo ziva ku bo basize mu gihugu.
Yagize ati “Abanyarwanda baba mu mahanga icyo nababwira ni uko mbazaniye intashyo z’ababo bari mu Rwanda, babifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire.”
“Nzabakumbuza u Rwanda mbabwira uko rumeze, uko ruteye n’ibyo rumaze kugeraho. Nzongeraho indirimbo zijyanye n’imihigo n’urukundo.’’
Yongeyeho ko adashobora kugenda ataririmbye zimwe mu ndirimbo zivuga uko igihugu cyabohowe hagamijwe kubasaba “kugira uruhare mu gushyigikira ibyo cyagezeho.”
Iki gitaramo kizaba ku wa 17 Ukuboza 2022 cyateguwe mu rwego rwo kwishimira iterambere u Rwanda rwagezeho no gusigasira ibyagezweho. Kinagamije kwibutsa buri Munyarwanda uba mu mahanga umusanzu we mu gukomeza guhesha ishema igihugu cye.
Muri iki gitaramo hazamurikwa ku mugaragaro gahunda ya ‘Rwanda Igihugu Cyanjye’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri huriro rizajya ryakira Abanyarwanda bose bashaka kuryinjiramo baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ryitezweho kuzagira uruhare mu kumenyekanisha amakuru nyayo ku Rwanda ku batayazi, kumenya ururimi n’umuco byarwo.
Ku wa 12 Kanama 2022 ni bwo abanyarwanda baba hanze y’igihugu batangije ’U Rwanda igihugu cyanjye’, gahunda ifite intego yo guhuza imbaraga zo kuvuga ukuri ku Rwanda no gusigasira ibimaze kugerwaho.
Iki ni igitekerezo cyavukiye muri Amerika kivuye ku Banyarwanda bahatuye, aho bifuzaga kugira uruhare mu kurinda ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 u Rwanda rwibohoye no kugira uruhare mu kunganira ibyo igihugu gikora.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!