00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri ‘Ottignies-Louvain-la-Neuve’ bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 May 2025 saa 03:30
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve mu Bubiligi, bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31, bibutswa ko kubikora byubaka ubumwe mu Banyarwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Gicurasi 2025, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, Nicolas Van der Maren, Perezida wa IBUKA mu Bubiligi, Twagira Mutabazi Eugène, abahagarariye imiryango itandukanye y’Abanyarwanda mu duce dutandukanye mu Bubiligi n’abandi.

Ni igikorwa kandi cyaranzwe n’ubuhamya, indirimbo zo kwibuka n’ibiganiro bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Nicolas Van der Maren, Umuyobozi w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, yavuze ko ari ingenzi cyane kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse agaragaza ko bifasha abantu kubaka ubumwe.

Ati “Ntabwo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze guhorana agahinda gusa, ahubwo bigomba no gushimangira ko ubuzima bwabo bufite agaciro ndetse bikanadufasha kwiyubaka no kubahana.”

Yakomeje agaragaza ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu guteza imbere ubumwe, ubwubahane no gukundana hagati y’abantu b’ingeri zitandukanye.

Umuyobozi wa IBUKA mu Bubiligi, Twagira Mutabazi, yavuze ko gusigasira amateka no kuyatoza urubyiruko ari ingenzi cyane, yibutsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bigomba kubabera isoko y’ubutwari.

Ati “Kwibuka gusa ntibihagije, tugomba no kwiyakira no kwishimira abo turi bo, ni isoko y’ubutwari kandi intimba twagize tugomba kuyihinduramo imbaraga zitwubaka.”

Jabo Claude, umusore w’imyaka 24 wavutse ku babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu batanze ubuhamya. yagaragaje uburyo bimutera agahinda kuba hari abe bishwe muri Jenoside.

Ati “Birambabaza kuba ntazi Marume witwa Vumiliya bavuga ko dusa cyane cyakora nzamuhoza ku mutima nubwo bwose ntamumenye.”

Yakomeje asaba urubyiruko gusigasira amateka y’igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba.

Ni igikorwa muri rusange cyaranzwe n’ibice bitatu, Igitambo cya Misa cyaturiwe kuri Kiliziya ya Saint-François ihereye muri Ottignies-Louvain-la-Neuve.

Cyakurikiwe no gushyira indabo ku rwibutso bita “Monument dédié aux victimes de l’intolérance-Place des Sciences”.

Ibi bikorwa byombi byakurikiwe n’umugoroba wo kwibuka waranzwe n’ubuhamya, indirimbo, ibiganiro n’umwanya bita igicaniro ugaruka cyane ku buhamya no kwibuka mu mazina mu ibyo abishwe bakundaga n’ibindi.

Iki gikorwa abantu bacyitabiriye biyemeje gukomeza kwibuka bagaha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuraga urubyiruko amateka meza y’igihugu, kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ibice bitatu, harimo igitambo cya misa cyabereye kuri kiliziya ya Saint-François-Xavier

Gushyira indabo ku rwibutso

Umugoroba wo kwibuka

Ijoro ry’Igicaniro

Amafoto: Emmy Uwimana
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .